Ihindagurika ry’ubukungu, Guta agaciro kw’ifaranga: bimwe mubyo guverineri mushya wa BNR asabwa kwibandaho

Impuguke mu bukungu zisanga umuyobozi mukuru wa Banki nkuru y’u Rwanda uheruste gushyirwa mu nshingano agomba kwibandaho ari ukurinda ifaranga ry’u Rwanda rikomeza guta agaciro ndetse no kumenyekanisha inshingano z’iyi banki mu Banyarwanda kuko hari abaziko ari ibitswamo n’abifite.

Image description
Soraya Hakuziyaremye; Guverineri mushya wa Banki Nkuru y'u Rwanda

Ku italiki 25 Gashyantare (02) 2025, nibwo minisitiri w’intebe yasohoye itangazo rivuga ko Madamu Solaya HAKUZIYAREMYE yagizwe guverineri wa Banki Nkuru Y’u Rwanda, asimbuye John RWANGOMBWA wari umaze imyaka 12 kuri uwa mwanya.

Impuguke mu bukungu zisanga iyi myaka yararanzwe n’ihindagurika ry’ubukungu, ariyo mpamvu mubyo guverineri mushya akwiye kwibandaho. Zivuga ko kandi harimo no gutuma ifaranga ry’u Rwanda ridakomeza guta agaciro.

Prof KABERA Callixte; impuguke mu bukungu, yagize ati: “buriya ubukungu bwarahungabanye cyane, ikigaragara ni ukugerageza gustabiliza ifaranga kuko rebye burahindagurika cyane kubera ibintu byinshi bitandukanye, ibintu bikomoka kuri essence.”

“Muri iyi mandate rero atangiye, aho ho kongera ubushobozi bwo gukora, tugakoresha ibintu byunshi dukora hano kandi birahari, aho kugira ngo tubikure hanze. Ibyo byatuma ya mafaranga agura ibintu hanze agabanuka, ahubwo agafasha mu kongera ubushobozi bwo gukora ibyo tweza hano mu gihugu.”

Nubwo mu byo banki nkuru y’u Rwanda ikora bigira ingaruka ku baturwarwanda muri rusange, hari abatazi icyo iyi banki ikora, cyane ko baziko ari banki y’abifite gusa.

 

Umuturage umwe wo mu mujyi wa Kigali, yagize ati:” Banki nkuru y’u Rwanda? Njyewe mba numva ari banki nkuru y’u Rwanda bisanzwe nyine. Ariko ariya manote mashyashya. Ababitsamo nyine aba ari bakuru, nkeka ko ari babandi bafite imifungo minini ( amafaranga menshi) kurenza twebwe. Kuko niba mbitsa kuri SACCO, ntandukanye na wa muntu uzajya kubitsa triyali! Urumva ko bo batanga amaserivise manini ugereranyije na za banki ntoya. Ntabwo naba mfite ibihumbi 2 ngo ngiye kubitsa kuri banki nkuru, mba numva bidakunda.”

Undi ati:” njye numva ashobora kuba ari bank ifite amafaranga menshi kurusha izindi. Kuko ntabwo waba ufite ibihumbi 2 ngo ubijyane muri BNR. Ubwo se! hariya babitsamo amafaranga afatika, kuva kuri miliyoni kuzamura, ari munsi ukagenda uyabitsa muri utu tubanki duciriritse no kuri za mobile money.”

Prof. KABERA Callixte asanga banki nkuru y’u Rwanda ikwiye kumenyekanisha inshingano zayo mu baturage kuko hari n’ibyo bagiramo uruhare ubwabo.

Ati: “politiki yo kumenyesha abaturage ibyo banki nkuru ishinzwe, cyane cyane politiki y’ifaranga n’uburyo ubukungu bwakwiyongera. Nubwo hari inzego zo mu buyobozi zibishinzwe, ariko nanone ni byiza ko na Banki nkuru y’igihugu ikwiye kujya imenyekanisha politiki y’ifaranga, politiki y’ubukungu, uko twava muri ibi bibazo by’uko ifaranga rigenda rihindagurika. Buriya abaturage baba bakwiye kubimenya kugira ngo babashe kugira uruhare rwabo mu gutuma ifaranga ridahungabana ku bijyanye no guhahirana n’andi mahanga.”

 

Mu 2013, nibwo John Rwangombwa yagizwe Guverineri wa BNR, inshingano yaje kuvaho asoje manda ze ebyiri ziteganywa n’itegeko

Yavuze ko nubwo u Rwanda ari igihugu kikiri gutera imbere, ariko hari intambwe ikomeye yatewe na BNR mu rwego rwo kuba umusemburo mu iterambere ndetse no gukorana n’inzego zitandukanye.

Na MASENGESHO Tombola 63 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga