Ikipe ya APR FC yakuye insinzi ikomeye i Musanze naho AS Kigali itsinda bikomeye ikipe ya GASOGI United
APR FC yabonye amanota y'ingenzi ku mukino w'ikirarane cyo ku munsi wa 7 yasuyemo Musanze FC naho AS Kigali itsinda Gasogi United mu mukino wo kumunsi wa 14 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Ni imikino yakinwe ku itariki ya 4 Mutarama Saa cyenda. Kuri Stade Ubworoherane ikipe ya Musanze FC yari yakiriye ikipe ya APR FC.
Uyu mukino watangiye APR FC iri hejuru cyane ikina isatira, aho byanashobokaga ko kumunota wa 14 w'umukino umukinnyi Tutisenge Arsene yari gutsinda igitego ubwo yaramaze gucenga ba myugariro b'ikipe ya Musanze gusa ateye ishoti umupira unyura hejuru y'izamu gato.
uko iminota yagendaga yicuma amakipe yatangiye kunganya imbaraga ndetse umukino utangira gukinirwa mu kibuga hagati.
Igice cya mbere cy'umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye n'impinduka 2 ku ruhande rwa APR FC havamo Ramadhan Niyibizi na Ndayishimiye Dieudonne hajyamo Taddeo Lwanga na Nshimiyimana Yunusu. APR FC yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 73' ibona penaliti ku mupira waruvuye muri koroneri yari itewe na Ruboneka Jean Bosco maze myugariro wa Musanze FC awukozaho intoki.
Abakinnyi ba Musanze FC babanje kwanga ko iyi penaliti iterwa bijyanye nuko bavugaga ko atariyo, gusa biza kurangira itewe neza na Mugisha Gilbert mu nshundura igitego cya mbere cya APR FC kiba kirabonetse.
Mbere yuko umukino urangira ikipe ya Musanze FC yatatse bikomeye ikipe ya APR FC ishaka igitego cyo kwishyura, gusa biza kurangira kitabonetse APR FC iba yegukanye amanota atatu y'ingenzi ayifasha gukomeza kwiruka inyuma ya mukeba wayo Rayon Sport.
Undi mukino wabaye uyu munsi ku isaha ya Saa cyenda kuri stade Kigali pele wahuje ikipe ya AS Kigali n'ikipe ya Gasogi United, biza kurangira AS Kigali itsinze Gasogi United 2-1. APR FC ijya ku mwanya wa 2 n'amanota 28 mu gihe AS Kigali yo yagiye ku mwanya wa 3 n'amanota 26.
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- CAF ifashe icyemezo gishaririye ku mupira w'amaguru wa Afurika
- Nyuma y'ISHANGA DJ Brianne aritsa imitima nyuma yo kujyanwa gupimwa ko nawe yaba akoresha ibiyobyabwenge!
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- AMERIKA: Uwitwa P Diddy IBYE BYONGEYE GUSHYIRWA AHABONA MUMAGURU MASHYA
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga