Imodoka y'abakerarugendo yarohamye mumugezi umwe ahasiga ubuzima!

Abagenzi berekezaga i Musanze baturutse i Kigali bari bagize urugendo ruhire kugeza ubwo bari bagiye kwambuka umugezi wanyuma bikaza guhindura isura.

Image description
Imodoka ikoreshwa mugutwara abakerarugendo yakoze impanuka ikagwa mumugezi wa Mukungwa.

Mu muhanda wa Kaburimbo Kigali-Musanze ku kiraro cya Mukungwa Habereye Impanuka y’imodoka Nissan Patrol ifite plaque yitwa SAMBORA(private plate number) ya Hotel
yavaga Kigali yerekeza Musanze igiye kuri Hotel iherereye mu Kinigi yitwa SAMBORA Hotel.

 

Imodoka yarimo abantu bane ubariyemo n’ umushoferi, yageze ku kiraro cya Mukungwa irenga umuhanda igonga ibyuma bikikije ikiraro igwa mu mazi irarengerwa.

Babiri mu bari mu modoka bavuyemo ari bazima maze umwe arakomereka byoroheje, mu gihe umushoferi yitabye Imana.

Umugezi wa Mukungwa wabereyemo impanuka

 

Nk’uko amakuru ya Polisi yabitangaje, umurambo wa nyakwigendera woherejwe muburuhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri mu gihe uwakomeretse yoherejwe kwivuriza n’ubundi muri ibyo bitaro.

Ku bufatanye bwa Polisi n’Abaturage imodoka yakuwe mu mazi hatangira iperereza ku cyateye impanuka.

 

 

Na MASENGESHO Tombola 140 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga