Impamvu ki Danny Nanone yitiriye EP ye umurongo w'ubutabazi wa Polisi?

Umuraperi Ntakirutimana Dany wamamaye nka Dany Nanone, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira ku isoko Extended Play (EP) ye ya mbere yise "112" mu rwego rwo gushimangira intego ze mu muziki, kuko ashaka kurenga isoko ryo mu Rwanda gusa, ahubwo agasingira n'amahanga mu bihe bitandukanye.

Image description
Umuraperi Dany Nanone wamamaye muri Hip Hop Nyarwanda.

Mu myaka 10 ishize ari mu muziki, ni ubwa mbere uyu muhanzi akoze EP. Ariko mu Ukuboza 2023 yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali yamurikiyemo Album ye yise "Iminsi myinshi."

EP ye iriho indirimbo esheshatu, ndetse yazikoranyeho n'abahanzi banyuranye, ndetse n'aba Producer banyuranye.

 

Ibyo rero bikaza byaje mubudasa asanganwe bwo kumuriks ibihangano byiza gusa bamwe bakaba bari kubihuza n'umukobwa bivugwa ko babyaranye umwana w'umuhungu mumwaka wa 2013 nawe utaramuhaye agahenge na gato dore ko atasibaga kumuhoza mumanza zidashira ngo ntatang a indezo, gusa hagati aho tukaba atutazi neza niba koko inyitiriro y'ibi bihangano agiye gusohora bijyanye n'ubwo buzima bushaririye amazemo iminsi itari mikeya dore ko nabyo byongeye kugarukwaho aho uwo wahoze ari umukunzi we bakanabyarana amushinja ko yamujyaniye umwana akaba atakimuha uburenganzira bwo kumugeraho igihe cyose amushakiye.

Na MASENGESHO Tombola 16 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga