INKURU MBI KURI MANGWENDE myugariro w'amavubi

Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ukinira AEL Limassol yo mu Cyiciro cya Mbere muri Chypre ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yabazwe imvune y’ivi yagize mu mpera z’umwaka ushize, ishobora gutuma atazakina imikino y’Amavubi iteganyijwe kuba mu kwezi kwa Werurwe.

Image description
IMANISHIMWE Emmanuel bakunda kwita Mangwende ntazakina imikino Amavubi afite muri Werurwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mutarama 2024, ni bwo AEL Limassol yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo bwifuriza uyu mukinnyi wayo gukira vuba.

Ni nyuma y’uko amaze kubagwa mu ivi, yavunitse mu mukino yakinnye tariki ya 14 Ukuboza 2024, ubwo ikipe ye yakinaga na Omonia, akavamo ku munota wa 17. Kuva icyo gihe uyu mukinnyi yari atarongera kugaragara mu kibuga.

 

Nubwo yamaze kubagwa, uyu myugariro ashobora kutazagaragara mu bakinnyi Ikipe y’u Rwanda yazifashisha mu gihe cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iteganyijwe muri Werurwe 2025, izaruhuza na Nigeria ndetse na Lesotho.

Imanishimwe yageze muri AEL Limassol mu mwaka ushize, akaba yarayikiniye imikino 13 mbere y’uko avunika.

 

AEL Limassol yashyize hanze ifoto yifuriza IMANISHIMWE Emmanuel 'Magwende' gukira vuba

 

Mangwende biragoye ko yazifashishwa mu mukino amavubi azakina mu kwa 3 nyuma yo kubagwa ivi
Na Ishimwe Gad 223 Bayisomye

Ibitekerezo (1)

  1. Oooh so sad, sorry for him.

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe