Karabaye!! CR7 ajombye igikwasi Lionel Messi!

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yakoze mu bwonko Messi n'abakunzi be ndetse avuga ko shampiyona Messi akinamo iciriritse!

Image description
Ronaldo yashyize umucyo ku bagereranya shampiyona ya Saudi Arabia na Shampiyona ya America

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yanenze bikomeye abagereranya Shampiyona yo muri Arabie Saoudite ndetse n’iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahamya ko abakora ibyo ari abatazi ibyo bakora.

 

Ibi ni bimwe mu byo uyu rutahizamu wa Al-Nassr yagarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru Amigos de Edu, bavuga ku hahise h’uyu mukinnyi bamwe bafata nk’uwa mbere ku Isi.

Ronaldo yumvikanye avuga ko Shampiyona ya Arabie Saoudite ikomeye ndetse inaruta iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Abantu bavuga badashyizemo ubwenge kandi bibaho, iyo abantu batazi ibyo bavuga akenshi baravuga cyane. Hari abavuga Shampiyona ya Arabie Saoudite nk’aho irutwa n’iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abavuga ibyo ntabwo baba bazi ibyo bakora. Ndabareka kuko abakina hano ni bo babizi.”

Muri iki kiganiro kandi Ronaldo yasabwe kugaragaza uko abona Real Madrid yahozemo.

 

Yavuze ko ari ikipe ikomeye ariko ikwiriye guhindura uburyo ikinishamo rutahizamu wayo Kylian Mbappé.

Yagize ati “Real Madrid ni ahantu nakunze cyane kandi ndacyahafite ku mutima. Nahagiriye byiza byinshi mpasiga n’amateka. Gusa ntabwo bari kubyaza umusaruro rutahizamu Kylian Mbappé, ntabwo azi gukina nka rutahizamu nimero icyenda.”

“Wenda njye byarashobokaga ko rimwe na rimwe nabikina, ariko Kylian Mbappé ntabwo abizi na gato. Iyo mba nkihari nari kuzabimwigisha ariko ntibyakunze. Simbivugira ko ari inshuti yanjye cyangwa umwana wakuze amfata nk’icyitegererezo cye, ahubwo nkurikirana imikino kenshi mbona hari ibikwiriye gukorwa.”

Cristiano Ronaldo uzuzuza imyaka 40, tariki 5 Gashyantare, yageze kuri byinshi mu mupira w’amaguru, aho yatwaye Ballon d’Or inshuro eshanu, aba Umukinnyi mwiza wa FIFA ku Isi inshuro eshanu, ndetse aba n’Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka i Burayi inshuro enye n’ibindi byinshi.

 

Cristiano Ronaldo ahamya ko Shampiyona ya Saudi Arabia ikomeye cyane kurusha Major League Soccer 

 

Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bakomeye isi ifite mu mupira w'amaguru

 

Cristiano Ronaldo yasabye Real Madrid kutagora Kylian Mbappé imukinisha nka rutahizamu wa nyuma
by Ishimwe Gad 51 view

Inkuru zakunzwe

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga