KIGALI - Motari yongeye guhururizwa !

Uwitwa Dr. NDARUHUTSE Jean Claude kurukuta rwe rwa twitter yagize ati "Ko mbona Moto ziruta ubwinshi imodoka! Ubushakashatsi bugaragaza ko kwiyongera gukabije kwa Moto ari ikimenyetso cy’uko gutwara abantu ku buryo bwa rusange bitanoze! Nubwo moto zitanga serivisi zikenewe cyane cyane mu bice bitaragerwaho neza n’ubwikorezi rusange, ziteza ibibazo byinshi birimo guteza impanuka , guteza umubyigano(traffic jam) mu bindi binyabiziga, guhumanya ikirere n’ibindi….. "

Image description
Urujya n'uruza rw'aba motari mumihanda ya Kigali

 Arongera kandi ati “Urugero muri raporo ya Rwanda National Police yo mu mwaka wa 2023, igaragaza ko mu mpanuka zo mu muhanda zabaye mu mezi atandatu ya mbere y’uwo mwaka moto n’amagare byihariye 53% by’izo mpanuka. Iyo raporo igaragaza ko muri icyo gihe habaye impanuka 2,322 zitewe na Moto aho abantu 98 bitabye Imana, 48 bagakomereka bikabije! ”

 

🔴Ngizi zimwe mu mpamvu zigaragaza ko ubwiyongere bwa Moto buterwa n’uko Public transport iba idakora neza: 

 

⭕️KUTAGERA HOSE (Inadequate coverage): Iyo imodoka za rusange hari ibice zidashobora kugeramo cyangwa hari ibice byirengagijwe,moto zibera abaturage uburyo bwonyine bushoboka bwo kugera aho bajya. 

 

⭕️KUTUBAHIRIZA INGENGABIHE Z’INGENDO (Unreliable Schedules): Kuba nta ngengabihe z’imodoka rusange zizewe zihari ngo abagenzi bamenye igihe bahagurukira ku cyapa n’igihe bagerera iyo bagiye bituma abagenzi bahitamo ubundi buryo bworoshye kandi bwihuta nka moto, kuko zo umugenzi abasha kuzibona igihe cyose azishakiye kandi akaba aziko zimwihutisha akagera iyo agiye ku gihe . ✅Urugero mu bihugu bifite Public transport ikora neza usanga haba hari ingengabihe igaragaza igihe bisi zihagurukira bityo umuntu akamenya igihe aribuhagurikire iwe mu rugo n’igihe aribugerere aho agiye bigatuma apanga urugendo rwe neza. 

 

⭕️UBUCUCIKE MU MODOKA RUSANGE(Overcrowding): Kutabasha guhaza umubare w’abaturage wiyongera cyane mu mijyi bituma imodoka rusange zihora zicucitse abagenzi babyigana cyane cyane mu masaha abantu benshi bagira ku kazi cyangwa bakaviramo , bigatuma abantu bahitamo moto kuko zo umuntu agenda neza atabyigana n’abandi.

 

 ⭕️ISHORAMARI RIDAHAGIJE MU BIKORWA REMEZO: Ishoramari ridahagije mu bikorwa remezo by’ubwikorezi rusange bifasha imodoka kwihuta, nko gushyiraho inzira zihariye z’imodoka rusange, kubaka Gariyamoshi n’ibindi bituma abagenzi bahitamo moto, kuko zo zihuta zidakererezwa n’umubyigano w’ibindi binyabiziga. 

 

⭕️KUDAHUZA UBURYO BUTANDUKANYE BW’UBWIKOREZI: Kubura uburyo bwo guhuza neza imodoka rusange zitandukanye bituma abagenzi bahitamo moto nk’uburyo butavunanye kandi bwihuse bwo kugera aho bajya. 📌Urugero: Nk’umuntu biba bisaba ko atega imodoka zirenze imwe(Transfer) kugirango agere aho ajya biba bimusaba ko aribumare undi mwanya munini ategereje indi modoka bigatuma akererwa kugera aho agiye. Igisubizo kuri iki ni ugushyiraho gahunda ihuza amasaha y’ingendo za bisi(coordinated bus schedules) ku mihanda itandukanye aho amasaha imodoka rusange zigerera ku byapa bitandukanye ahuzwa kugira ngo abagenzi babashe guhinduranya bisi bitabaye ngombwa ko bategereza igihe kirekire. 

 

Abamotari bategerereje kumirongo yabugenewe mumuhanda na polisi

 

🔴UMWANZURO : Kwiyongera gukabije kwa moto bigaragaza uburyo ubwikorezi rusange bufite intege nke n’ibibazo byinshi. Nubwo moto zitanga serivisi zikenewe cyane mu bice bitaragerwaho neza n’ubwikorezi rusange, zifite ibibazo byinshi birimo guteza impanuka , guteza umubyigano w’ibinyabiziga( Traffic congestion), guhumanya ikirere ndetse no kuba igiciro cy’urugendo rwa moto kiba gihenze ugereranyije n’imodoka rusange . Kugira ngo ibi bibazo bikemurwe, haba hagomba gushorwa imari mu mu gushyiraho ibikorwaremezo by’ubwikorezi rusange bihagije , kwagura aho bugera(coverage), no gushyiraho gahunda zihamye kugira ngo abaturage badakomeza kwishingikiriza kuri moto nk’uburyo nyamukuru bwo gutwara abantu. Ni iyihe mpamvu ubona moto zirushaho kwiyongera mu mujyi wa Kigali? Andika igitekerezo cyawe muri comments 👇

by MASENGESHO Tombola 86 view

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga