KIGALI PELESTADIUM - Icyangiye umuntu gitera agahinda!! Rayon Sport yasezerewe mu gikombe cy'Intwari.
Police FC na APR zizahura mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'intwari cy'uyu mwaka nyuma yo gutsinda imikino ya kimwe cya kabiri cy'irangiza ku wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama.
Mu ½ cy'irangiza cy'igikombe cy'Intwaru Police yatsinze Rayon Sports kuri penaliti 3-1 mu mukino wari warangiye banganyije 1-1, mu gihe APR yatsinze AS Kigali ibitego 2-0.
Umukino wahuzaga Police FC na Rayon Sports kuri Stade ya Kigali Pele, Police FC yabonye amahirwe hakiri kare, ubwo Lague Byiringiro yatangaga umupira mwiza cyane kuri rutahizamu Elijah Ani ku munota wa gatandatu, gusa nyiyashobora kuwubyaza umusaruro.
Nyuma y'iminota ine, Rayon Sports yabonye amahirwe yayo ya mbere ubwo rutahizamu Fall Ngagne yabonaga umupira agahita arasa ku izamu rya Police FC, ariko umunyezamu Patience Niyongira awukuraho.
Rayon yabonye amahirwe ku munota wa 19 ubwo umuzamu wa Police Niyongira na myugariro wayo Christian Ishimwe bananiwe gukuraho umupira murubuga rwabo rw’amahina, Hadji Iraguha ntiyazuyaza ashyira umupira mu rushundura.
Igitego cyatumye Police FC isa n’ikanguka, Abedi Bigirimana atangiza umukino hagati mu kibuga. Nubwo Police yari irimbere mu kwiharira umupira, kubyaza amahirwe babonaga imbere y’izamu byakomeje kuba ingorabahizi cyane cyane kuri rutahizamu wayo Ani Elijah.
Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, Police FC yashoboye kunganya ubwo umukinnyi Allan Kateregga yateraga corner igasanga Henry Msanga wari uhagaze neza, arazamuka umupira awushyira ku mutwe neza uboneza mu nshundura. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.
Mu ntangiriro z'igice cya kabiri, umutoza wa Rayon, Robertinho, yashyize Aziz Bassane mu kibuga asimbuye Rahman Rukundo kugira ngo yongere umuvuduko mu gusatira izamu. Police, ariko, yakomeje kuyobora umukino, Byiringiro akomeza guteza ibibazo bihoraho kuri kapiteni wa Rayon, Ali Serumogo, ukina ku ruhande rw’iburyo mu bwugarizi.
Ku munota wa 76, umukino wahagazeho ubwo umuzamu wa Rayon, Ndiaye, yabagabye igitero kuri Byiringiro amufata mu ijosi amujugunya hasi. Umusifuzi yahise yereka Ndiaye ikarita itukura, bituma Rayon isimbuza Hadji umunyezamu wungirije Patient Ndikuriyo.
Nyuma y'iminota irindwi y'inyongera, amakipe yombi yashakaga gutsinda, ariko umukino warangiye 1-1 nyuma y'igihe cyateganyijwe.
Muri penariti, Police FC yatsinze 3-1, Ani, Kateregga na Didier Mugisha nibo bazinjije, mu gihe Muhadjiri Hakizimana yayirase. Penaliti imwe rukumbi ya Rayon yatsinzwe na Serumogo, mu gihe Ngagne na Bassane bazihushije.
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- CAF ifashe icyemezo gishaririye ku mupira w'amaguru wa Afurika
- Nyuma y'ISHANGA DJ Brianne aritsa imitima nyuma yo kujyanwa gupimwa ko nawe yaba akoresha ibiyobyabwenge!
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- AMERIKA: Uwitwa P Diddy IBYE BYONGEYE GUSHYIRWA AHABONA MUMAGURU MASHYA
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga