Kwimurwa kwa Derby ihuza APR FC na Rayon Sport byateje Impagarara! Bamwe bariteguye abandi baravuga bahuye n’uruva gusenya!

Nyuma y'impinduka zakozwe n'urwego rutegura Shampiyona y'u Rwanda(Rwanda Premier League), Impaka ni zose mu bakunzi b'umupira w'amaguru bibaza impamvu Derby yari kuzakinwa mu kwezi kwa gatanu yimuriwe mu ntangiriro z'ukwa Gatatu igitaraganya.

Image description
Umukino wa APR FC na Rayon Sport wari muri Gicurasi wimuriwe muri Werurwe

 

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku Munsi wa 19, ugomba gukinwa guhera tariki 28 Gashyantare, hakinwa umukino uzahuza Vision FC na Rutsiro FC kuri Kigali Pelé Stadium. Kuri uwo munsi kandi, Gasogi United FC izakira Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium.

Ku Cyumweru, tariki 2 Werurwe, hazakurikiraho uzahuza Police FC na APR FC.

Umukino uba utegerejwe na benshi muri Shampiyona y’u Rwanda, uhuza APR FC na Rayon Sports, wari kuzaba tariki 10 Gicurasi, ariko wigijwe imbere ushyirwa tariki 9 Werurwe 2025.

Ni umukino wari kuzaba ari uw’Umunsi wa 27 wa Shampiyona ariko kubera impinduka ukazakinwa ku Munsi wa 20, habura iminsi 10 kugira ngo imikino irangire.

Aya makipe y’amakeba azongera guhurira muri Stade Amahoro, aho aheruka gukinira ariko akagabana inota rimwe nyuma yo kunganya 0-0.

Aya makipe yombi kugeza ubu niyo ayoboye urutonde rwa Shampiyona, aho Gikundiro iri ku mwanya wa mbere n’amanota 41, igakurikirwa n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite 37.

 

Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0
Na Ishimwe Gad 108 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga