Laura Woods: Trent Alexander-Arnold ashobora kwerekeza muri Real Madrid... iyi niyo mpamvu Liverpool ishobora kumutakaza
Ikipe ya Real Madrid imaze igihe ishaka myugariro w'iburyo, Alexander-Arnold, ntabwo ari ibanga, kandi iyi kipe ikinira Bernabeu izwiho ko umuntu ishaka gusinyisha bigorana kuyihakanira kubera ibigwi byayo.

Los Blancos biteguye gutanga miliyoni 20 z'amapawundi kugira ngo batsindire umwe mubakinnyi b'ingenzi ba Liverpool muri uku kwezi.
Kandi ko hatitawe ku itariki, niba Alexander-Arnold yemeye kwerekeza i Madrid, azishyurwa miliyoni 100 z'amapawundi ndetse no kuzamurwa mu mushahara we no guhabwa amafaranga menshi y'agahimbazamusyi.

Ariko, umunyamakuru wa televiziyo Woods atekereza ko gutakaza uyu mukinnyi bitagahangayikishije abakunzi ba Liverpool, kuko hari undi mukinnyi uherutse kuva mu ikipe yabo y'abato akaba yiteguye kumusimbura.

Umunyamakuru wa TNT yagize ati “Ntekereza ko Trent Alexander-Arnold ashobora kwerekeza muri Real Madrid kandi sinamurenganya. Ni muto, afite ubuhanga bwinshi kandi isi yose iri mu biganza bye.”
Woods arakomeze agira ati “biragoye ko umukinnyi ahakanira Real madrid igihe iri kumushaka.”
Liverpool ishobora gutakaza uyu mukinnyi nyuma y'uko Conor Bradley agaragaye, gusa si amahitamo yayo kuba yamutakaza.
Wood akomeza agira ati “Ntabwo niyumvisha ukuntu iyi kipe yemeye ko abakinnyi bayo batatu b'inkingi za mwamba barinda bagera ku mpera z'amasezerano yabo ntakirakorwa ngo bongererwe andi.”

Uyu mugabo ukomoka muri Ireland y'amajyaruguru w'imyaka 21, yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere cya Alexis Mac Allister mu mukino wa Champions League batsinzemo Real Madrid 2-0 mbere y'uko ahagarikwa n'imvune yo mu nkokora.
Kandi Woods avuga ko kuba Bradley ashobora gusimbura Alexander-Arnold, bizatuma Liverpool ikorana umwete kugira ngo ivugurure amasezerano n'abandi bakinnyi babiri b'ibanze bazaba zasoza amasezerano yabo mu mpeshyi.

Yagize ati:"Ntekereza ko Mohamed Salah na Virgil van Dijk ari bo bakinnyi b'ibanze mu ikipe. Ni iby'ingenzi cyane kuri Liverpool kuko nibo mutima w'iyi kipe, kandi gutakaza umwe muri bo byahungabanya iyi kipe kurusha gutakaza Trent."

Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga