Miss Naomie yasabwe anasezerana imbere y'Imana n'umugabo we Michael Tesfay
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 z'Ukuboza 2024 mu birori bibereye ijisho byabereye ku Ntare Arena, Miss Naomie wegukanye rya Miss Rwanda 2020 yasabwe anakobwa n'umugabo we Michael Tesfay. Inkuru y'urukundo rwabo ni inkuru ihebuje cyane dore ku mbuga nkoranyambaga bagiye bategwa iminsi batangaza amakuru atariyo y'itandukana ryabo none umunsi bari bategerezanyije ubwuzu washyize uragera Ma=ichael Tesfay yegukana umukobwa w'uburanga yihebeye.
Muri ibi birori by'ubukwe bwabo haranzwemo udushya twinshi harimo no kuba bifashishije umusemuzi kugira ngo Michael Tesfay n'abo mu muryango bakomoka muri Ethiopia babashe kuryoherwa n'ibirori by'ubukwe bw'umusore wabo.
Si ibyo gusa kuko ibi birori ntibyitabiriwe gusa nabatumiwe ngo bajye aho ubukwe bwabereye kuko bwanyuze no shene ya YouTube y'uyu mukobwa ufite igikundiro unakurikirwa n'abantu basaga ibihumbi 79 aho abarenga ibihumbi 17.
Video: Uko byari bimeze basezerana imbere y'Imana
https://www.instagram.com/reel/DELIGgXoSc8/?igsh=MWdod2N1cTJsNjJsMQ==
Uko niko byari byifashe kuri shene ya YouTube ya Nishimwe Naomie Mackenzie
Muri ibi birori byabo hari higanjemo ibyamamare bitandukanye harimo Ruti Joel ari nawe wasohoye umugeni, NEP DJs, Miss Jolly ndetse n'itorero Intayoberana ryasusurukije ibi birori.
Nyuma y'imihango yo gusabano gukwa ibirori by'ubukwe byakomereje ku muhango wo gusezerana imbere y'Imana wabereye muri Women Foundation Ministries ku Kimihurura mbere yo gusubira kwiyakirira ku Ntare Arena ahabereye umuhango wo gusaba no gukwa i Rusororo.
Michael Tesfay n'abasore b'inkorokoro bamwambariye bari babukereye
Ubukwe bwabo bubaye nyuma y'uko kuwa 27 Ukuboza 2024 basezeranye imbere y'amategeko ubwo haburaga iminsi gusa ngo ubukwe bwabo bwabaye uyu munsi ngo bube.
Michael Tesfay nyuma yo gusaba akanakwa umugeni akamuhabwa, akanyamuneza kari kose ku maso ya Miss Naomie
Musaza wa Miss Naomie yahawe ishimwe na Michael Tesfay
Michael Tesfay yahawe impano n'umugore we Miss Naomie
Michael Tesfay ashimira Papa Naomie kubwo kumubyarira umugore
Mama wa Miss Naomie yashimiwe na Michael Tesfay kubwo kurera neza
Duhe igitekerezo cg udukurikire ku mbuga nkoranyambaga zose dukoresha Facebook, Instagram, X (yahoze yitwa Twitter) ndetse na TikTok
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- CAF ifashe icyemezo gishaririye ku mupira w'amaguru wa Afurika
- AMERIKA: Uwitwa P Diddy IBYE BYONGEYE GUSHYIRWA AHABONA MUMAGURU MASHYA
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- Icyatwa muzo kuramya no guhimbaza Imana akaba n'umujakazi wayo tayali yamaze kurongorerwa ahabona.
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- CAF yongereye ibihembo bya CHAN 2024, Amavubi akomeza kujya mu rujijo
- STADE AMAHORO Ishyizwe ku rwego rwa stade z'i burayi
- SQUID GAME: Gufatwa kunda bibaho koko, Ese ni koko iri niryo herezo ryayo ryeruye??
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga