Murera y'abagore yahoreye basaza babo itwara Igikombe cy'intwari

Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cy’Intwari mu bagore itsinze Indahangarwa WFC penaliti 5-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 120.

Image description
Rayon Sport y'abagore yatwaye igikombe cy'intwari cya 2025

Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, tariki ya 1 Gashyantare, umunsi n’ubundi Igihugu cyizihiza intwari zacyo.

Uyu mukino warimo agapingane gakomeye kuko Indahangarwa WFC yaherukaga gutsinda Rayon Sports mu mukino waherukaga guhuza impande zombi muri Shampiyona.

Gikundiro yatangiye umukino neza ndetse ku munota wa munani, yashoboraga gufungura amazamu ku buryo bukomeye bwabonywe na Ukwinkunda Jeannette uzwi nka Jiji ariko umupira akawutera hanze, mu gihe yari yasigaranye n’umunyezamu Muhimpundu Diane bonyine.

Umukino wakomeje gushyuha, ku munota wa 25, Dukuzumuremyi Marie Claire yateye ‘coup franc’ nziza, Niyigena Yvette atsinda igitego ariko umusifuzi aracyanga avuga ko yatsindishije ukuboko.

Mu minota 35, umukino watuje ukunirwa cyane mu kibuga hagati ari nako yakomeje guhushanya uburyo bwinshi bw’ibitego.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Indahangarwa WFC yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri, itangira gusatira bikomeye ariko umunyezamu, Ndakimana Angeline akayibera ibamba.

Mu minota 70, Indahangarwa WFC yakomeje kwiharira umupira no gusatira bikomeye. Ku munota wa 78, iyi kipe yazamutse neza ariko Muhoza Belyse wari usigaranye n’umunyezamu bonyine umupira awutera hejuru y’izamu.

Umukino warangiye amakipe yombi akomeje kunganya ubusa ku busa, hashyirwaho iminota 30 y’inyongera.

Iyi minota nayo yakomeje kugorana amakipe yombi anganya ubusa ku busa, hitabazwa penaliti.

Rayon Sports WFC yazitwayemo neza itsinda penaliti eshanu kuri eshatu yisubiza Igikombe cy’Intwari yari yatwaye umwaka ushize ubwo yatsindaga AS Kigali WFC.

 

Keza Angelique yitegura gutera penaliti ya nyuma yatsinze igatanga intsinzi kuri Rayon Sport

 

Rayon Sport yishimira intsinzi ndetse n'igikombe muri rusange  nyuma yo gutsinda kuri penalty 5-3

 

Nyuma y'umukino, abakinnyi ba Rayin Sports yashimye Imana yabahaye igikombe
by Ishimwe Gad 44 view

Inkuru zakunzwe

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga