Muri APR FC umweyo ukomeje kuvuza ubuhuha!!!

Burya si ibya buri umwe gukina muri APR FC. Nyuma yo gusezerera abakinnyi babiri bakomoka muri Nigeria, APR FC yongeye gutandukana n’abakinnyi bayo babiri. Ibi biri gukorwa kubera abakinnyi batatu bashya binjijwe muri iyi kipe muri uku kwezi kwa mbere.

Image description
Elie Kategaya yamaze gutizwa muri Vision FC

APR FC igiye gutiza Kategaya Elie na Ishimwe Jean Rene muri Vision FC kugira ngo barusheho kubona umwanya wo gukina.

 

Kategaya yerekeje mu Ikipe y’Ingabo mu Ukuboza 2023 ari umwe mu bakinnyi beza muri Mukura VS ariko kubona umwanya muri APR FC byabaye ingorabahizi.

Kuri ubu, iyi kipe irifuza kumutiza Vision FC kugira ngo akomeze gukina i Kigali ariko uyu mukinnyi we arifuza gusubira muri Mukura yahozemo.

Uyu mukinnyi ntabwo APR FC imutiza wenyine kuko azajyana na myugariro w’ibumoso, Ishimwe Jean Rene wavuye muri Marines mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

 

Aba bakinnyi biyongereye kuri Godwin Odibo na Nwobodo Chidiebere bombi bamaze gutandukana na APR FC.

Vision FC yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa 15 ushobora gutuma isubira mu Cyiciro cya Kabiri.

Mu kwitegura imikino yo kwishyura no kureba uko yazitwara neza ikava ahabi, ikomeje kwibikaho abakinnyi batandukanye nka Twizerimana Martin Fabrice n’Umunya-Cameroun, Ibrahim Mpondo.

 

Jean Rene na Elie Kategaya bamaze gutandukana na APR FC batizwa muri Vision FC
Na Ishimwe Gad 149 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga