Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
Nyuma yiminsi itari mikeya bamamaranye mutuntu n’utundi, uwita Nyambo Jesca akaba umukinnyi w’ama filime agamije gushimisha abantu azwi nka (comedy) mu Rwanda yaje gutangaza ndetse no gushyira umucyo ku nkuru zimaze iminsi zicaracara ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko yaba atwite inda ya Titi Brown, akomoza no ku cyo atekereza ku kuba yabyarana na we.
Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi itari mikeya hacicikana amakuru ko Titi Brown yaba yarateye inda Nyambo bivugwa ko bakundana ndetse nabo bakaba badasiba kubihakana bakavuga ko ari inshuti magara (icyo bahaye inyito ya besto) gusa nta kindi kibyihishe inyuma.
Uku guterwa inda ahanini bihuzwa n’uko Nyambo amaze iminsi asa n’uwabuze cyane ku mbuga nkoranyambaga nk’uko byahoze.Abandi kandi wasangaga babihuza n’uburwayi nyambo yagize ubwo yari yitabiriye ibirori byatangiwemo ibihembo bya ‘Mashariki African Film Festival’, bigatuma asohoka agataha ibirori bitarangiye.
Byabanje kuvugwa ko kuba Nyambo yarasohotse ibirori bitarangiye, byatewe n’uko yari ababajwe nuko nta gihembo yabashije kwegukana,Icyakora we yabishyizeho umucyo avuga ko yari yaje arwaye biba ngombwa ko asohoka agataha bitarangiye kuko yari akomeje kuremba.Nyuma byatangiye kuvugwa ko ubwo yageraga hanze yatangiye kuruka nka kimwe mu bimenyetso by’umugore utwite, ndetse ko hari n’ibindi bimenyetso yagiye agaragaza birimo kugira isereri ubwo yari mu nzu.
Mu kiganiro yagiranye na ‘Chita Magic’ yanyomoje ayo makuru akomeje gukwirakwizwa, avuga ko ibyo ari ibihuha byavuzwe kuva kera ndetse ko agereranyije igihe byahereye bivugwa yakabaye yarabyaye.Muri iki kiganiro kandi Nyambo yavuze ko atakwifuza ndetse atanarota kubyarana na Titi Brown kandi ari inshuti ye magara (besto).
Ibi rero bikaba bikomeje gitera benshi urujijo hanibazwa niba uwitwa Titi Brown yaba akoreshwa n’igikinisho cya NYAMBO cg se hakaba hari ibindi bibyihishe inyuma kuko umubano wabo uteye inkecye.
TANGA IGITEKEREZO:
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- CAF ifashe icyemezo gishaririye ku mupira w'amaguru wa Afurika
- Nyuma y'ISHANGA DJ Brianne aritsa imitima nyuma yo kujyanwa gupimwa ko nawe yaba akoresha ibiyobyabwenge!
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- AMERIKA: Uwitwa P Diddy IBYE BYONGEYE GUSHYIRWA AHABONA MUMAGURU MASHYA
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga