Nshuti Innocent Yasinyiye ikipe yo muri Azerbaijan
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Nshuti Innocent, yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Sabail FK ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Azerbaijan.

Mu Ukuboza 2024, ni bwo Nshuti yatandukanye na One Knoxville yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’amezi 10 ayerekejemo.
Akazi ke muri iyi kipe nubwo katari kakigaragara cyane kuko umwanya wo gukina wari muto, yabashije kwitwara neza mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bituma abengukwa n’amakipe yo muri Afurika ndetse no hanze yayo.
Nyuma yo kuva mu Rwanda agatangaza ko hari amakipe atandukanye bagiye kuganira, yavuzwe muri Zira FK ikinamo myugariro w’Amavubi, Mutsinzi Ange.
Gusa byarangiye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Mutarama 2025, uyu mukinnyi yerekanywe muri Sabail FK nk’umwe mu bazayifasha kuva ku mwanya wa nyuma iriho mu mikino 18 imaze gukinwa.
Mu yandi makipe yakiniye harimo Stade Tunisien yo muri Tunisia ndetse na APR FC yakuriyemo.

Nshuti Innocent yatsinze Nigeria igitego mu bitego 2-1 Amavubi yatsinzemo Nigeria
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga