Nyagatare: Hongeye gukazwa ingamba zo gukumira icyorezo cya EBOLA kumipaka ihuza u Rwanda Na Uganda

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare n’abakoresha imipaka ihuza u Rwanda na Uganda bavuga ko biteguye gukurikiza ingamba zo kwirinda Ebola, icyorezo giherutse kugaragara i Kampala.

Image description
Umupaka uhuza u Rwanda n'igihugu cya Uganda - Kagitumba

Izi ngamba zishyizweho nyuma y’uko ku wa 31 Mutarama 2025, Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, yatangaje ko hongeye kwaduka icyorezo cya Ebola, ndetse cyahitanye umurwayi wa mbere wavurirwaga mu bitaro bya Mulago biri i Kampala.

Ku mupaka wa Kagitumba hashyizweho ingamba zikaze zo gukumira icyorezo. Abahambuka bose basabwa gupimwa umuriro, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa gukoresha umuti wica udukoko (hand sanitizer).

Abaturutse muri Uganda cyagwa aberekezayo basabwa gutanga imyirondoro yabo kugira ngo bakurikiranwe mu gihe cy’iminsi 21, kuko bashobora kuba banduye batabizi.

Baritonda Joseph, umwe mu bakoresha uyu mupaka, yibwiriye itangazamakuru ryo mu Rwanda  ati “Ingamba turazubahiriza, cyane izijyanye n’isuku kuko tuzi akamaro kayo.”

Umuganga ukorera kuri uyu mupaka yasobanuye ko kubika imyirondoro y’abinjira bifasha gukurikirana abashobora kugaragaza ibimenyetso nyuma.

Ati “Tugomba gusigarana imyirondoro ye irimo amazina, aho agiye, nimero ya telefone, kugira ngo tubashe kumukurikirana iminsi 21 kuko ashobora kutugeraho nta kimenyetso afite ako kanya ariko kikaza kugaragara nyuma yagiye, niyo mpamvu tubisigarana by’umwihariko kugira ngo tubone uko tubakurikirana.”

Usibye Kagitumba, indi mipaka nka Buziba na Rwempasha nayo yashyizwemo ingamba nk’izi zo kugira ngo iki cyorezo gikomeze gukumirwa ku butaka bw’ u Rwanda.

Bamwe mubakorerabushake bari mugikorwa cyo gupima abantu bacicikana kuruyu mupaka uhuza u Rwanda na Uganda ngo barebe ko ntawaba afite iimenyetso by'ubwandu bwa Ebola.

Ebola yandura binyuze mu gukora ku matembabuzi y’uyirwaye cyangwa gukora aho yakoze.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ryatangaje ko ryahise riha Uganda miliyoni 1 y’Amadolari yo gufasha guhangana n’iki cyorezo ngo kidakwirakwira mu bindi bihugu, ndetse ngo riri gukorana n’inganda zikora inkingo ngo zoherezwe muri Uganda.

Ebola yaherukaga kugaragara muri Uganda mu 2022, aho yahitanye abantu 55 mu barenga 143 bari bayanduye.

 

Umupaka uhuza igihugu cy'u Rwanda na Uganda ho mukarere ka Nyagatare
by MASENGESHO Tombola 41 view

Inkuru zakunzwe

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga