Nyagatare: Hongeye gukazwa ingamba zo gukumira icyorezo cya EBOLA kumipaka ihuza u Rwanda Na Uganda
Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare n’abakoresha imipaka ihuza u Rwanda na Uganda bavuga ko biteguye gukurikiza ingamba zo kwirinda Ebola, icyorezo giherutse kugaragara i Kampala.

Izi ngamba zishyizweho nyuma y’uko ku wa 31 Mutarama 2025, Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, yatangaje ko hongeye kwaduka icyorezo cya Ebola, ndetse cyahitanye umurwayi wa mbere wavurirwaga mu bitaro bya Mulago biri i Kampala.
Ku mupaka wa Kagitumba hashyizweho ingamba zikaze zo gukumira icyorezo. Abahambuka bose basabwa gupimwa umuriro, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa gukoresha umuti wica udukoko (hand sanitizer).
Abaturutse muri Uganda cyagwa aberekezayo basabwa gutanga imyirondoro yabo kugira ngo bakurikiranwe mu gihe cy’iminsi 21, kuko bashobora kuba banduye batabizi.
Baritonda Joseph, umwe mu bakoresha uyu mupaka, yibwiriye itangazamakuru ryo mu Rwanda ati “Ingamba turazubahiriza, cyane izijyanye n’isuku kuko tuzi akamaro kayo.”
Umuganga ukorera kuri uyu mupaka yasobanuye ko kubika imyirondoro y’abinjira bifasha gukurikirana abashobora kugaragaza ibimenyetso nyuma.
Ati “Tugomba gusigarana imyirondoro ye irimo amazina, aho agiye, nimero ya telefone, kugira ngo tubashe kumukurikirana iminsi 21 kuko ashobora kutugeraho nta kimenyetso afite ako kanya ariko kikaza kugaragara nyuma yagiye, niyo mpamvu tubisigarana by’umwihariko kugira ngo tubone uko tubakurikirana.”
Usibye Kagitumba, indi mipaka nka Buziba na Rwempasha nayo yashyizwemo ingamba nk’izi zo kugira ngo iki cyorezo gikomeze gukumirwa ku butaka bw’ u Rwanda.

Ebola yandura binyuze mu gukora ku matembabuzi y’uyirwaye cyangwa gukora aho yakoze.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ryatangaje ko ryahise riha Uganda miliyoni 1 y’Amadolari yo gufasha guhangana n’iki cyorezo ngo kidakwirakwira mu bindi bihugu, ndetse ngo riri gukorana n’inganda zikora inkingo ngo zoherezwe muri Uganda.
Ebola yaherukaga kugaragara muri Uganda mu 2022, aho yahitanye abantu 55 mu barenga 143 bari bayanduye.

Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga