Nyuma yo gupfusha se, It's The Major wo muri ''Symphony Band'' ari mugahinda kenshi.

Umuhanzi Mugengakamere Joachim ‘The Major’ wamamaye nk’umucuranzi wa ‘Guitar Solo’ muri Symphony Band ndetse n’umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi, ari mu gahinda nyuma yo kubura se umubyara, witabye Imana kumyaka 76 yarafite.

Image description
The Major imbere hamwe na bagenzi be bo muri Sympony Band aho bari bari kurubyiniro.

Uyu musore mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yahamije ko umubyeyi we yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama 2025, aguye mu bitaro bya CHUK biherereye i Kigali aho yari amaze iminsi arwariye.

Ni umubyeyi usize abana barindwi na nyina ubabyara. The Major akaba umwana wa kane mu bo bavukana.

 

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, The Major yunamiye umubyeyi we agira ati “Ntabwo nabona amagambo ahagije yo kubisobanura, gusa uzahora uriho iteka binyuze muri njye muhungu wawe dawe, komeza kuruhukira mu mahoro mubyeyi.”
Uyu musore unaherutse gutangaza ko yatangiye gukora umuziki ku giti cye, asanzwe abarizwa muri Symphony Band irimo Irakora Fabrice uvuza ingoma, Niyontezeho Etienne ucuranga piano, Mugisha Frank ucuranga ‘guitar bass’ na Mugengakamere Joachim ucuranga ‘guitar solo’. 

Tukaba tumwifurije gukomera ndetse n'iruhuko ridashira kumubyeyi we.

 

 

TANGA IGITEKEREZO:

Na MASENGESHO Tombola 96 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe