Nyuma yo kwigira isongi, Eddy Kenzo yaterewe imijugujugu kurubyiniro rubura gica.

Eddy Kenzo yikomwe n'abantu bitewe n'imyitwarire yagaragaje ubwo yukaga inabi ushinzwe umutekano wamusabaga kuva ku rubyiniro ubwo bari mu gace ka Kawempe mu bikorwa by'amatora y'abayobozi muri ako gace.

Image description
Eddy Kenzo yatewe imijugujugu kubera imyitwarire ye idahwitse yagaragaje ari kurubyiniro.

Ubwo Eddy Kenzo yari ku rubyiniro ari kuririmba, yaje kubona ko Perezida Museveni nawe yari aho ahita atangira kumushimira kuba yaragize Minisitiri w'Intebe uwitwa Robinah Nabbanja, avuga ko ari uguha agaciro abana bakuriye mu muhanda.

Ubwo yavugaga iryo jambo, abashinzwe umutekano baje kumusaba ko yarekera bakaririmba indirimbo yubahiriza igihugu Perezida akagenda kuko babonaga ari gutinda, Eddy Kenzo niko guhita asunika uwari uje kubimubwira asaba guhabwa umwanya akavuga akari ku mutima we.
 

Na MASENGESHO Tombola 82 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga