Perezida Donald TRUMP yatangaje ko atazitabira inama ya G20 izabera muri Afurika Y'epfo
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko itazitabira inama y’ibihugu biri mu ihuriro rya G20, iteganyijwe muri Afurika y’Epfo mu Ugushyingo 2025.

Ni icyemezo cyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, ku wa Kabiri tariki 20 Gicurasi 2025.
Ubwo yari imbere ya Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Sena ya Amerika, Rubio yavuze ko iki gihugu gifite impamvu nyinshi zituma kitazitabira zirimo no kuba ibizigwaho bitari mu biraje ishinga ubutegetsi bwa Amerika.
Yakomeje avuga ko mu bihe bitandukanye Afurika y’Epfo yagiye yigaragaza nk’igihugu gihengamiye cyane ku Bushinwa na Iran, Amerika ibona nk’abanzi.
Ati “Iyo hari igihugu gihora kitari mu murongo umwe na Amerika ku kibazo kimwe, bikagenda uko no ku kindi, bigakomeza uko, uba ugomba kubifataho umwanzuro.”
Ikindi Rubio yanenze ni uburyo Afurika y’Epfo yagenze cyane kuri Israel iyishinja gukora Jenoside muri Gaza, kugeza n’aho iyijyana mu nkiko.
Rubio atangaje aya makuru nyuma y’icyumweru bitangiye guhwihwiswa ko Amerika itazitabira iyi nama kuko ubutegetsi bwa Donald Trump bushinja Afurika y’Epfo gukorera Jenoside abazungu.
Icyemezo cya Amerika kije mu gihe Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ari mu ruzinduko rw’akazi muri iki gihugu, ndetse biteganyijwe ko agomba kugirana ibiganiro na Donald Trump.
Kuva Donald Trump yajya ku butegetsi umwuka mubi hagati ya Afurika y’Epfo na Amerika warushijeho gufata indi ntera.
Amerika ishinja ubutegetsi bwa Ramaphosa guhohotera abazungu no kubambura imitungo yabo, ibintu bwo budakozwa.
Ubwo Cyril Ramaphosa yari mu nama ya ‘Africa CEO Forum 2025’ yabajijwe niba yarabashije kumvisha Trump ko akwiriye kwitabira iyi nama ya G20, yirinda kugira icyo abivugaho.
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
Ibitekerezo (2)
na690p
na690p
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga