Putin yatanze agahenge kuri Pasika, abasaba ko ingabo ze zihagarika kurwana na Ukraine

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yasabye ingabo ze guhagarika imirwano muri Ukraine mu gihe cy’amasaha 30 kugira ngo hatangwe agahenge ko kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika.

Image description
Putin yatanze agahenge kuri Pasika, abasaba ko ingabo ze zihagarika kurwana na Ukraine

Putin yatangaje ko aka gahenge kagomba gutangira kubahirizwa kuri uyu wa 19 Mata guhera ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kakirirwaho umunsi ukurikiyeho kugeza mu rukerera rw’itariki 21 Mata.

Yavuze ko aka gahenge kazagaragaza niba ubutegetsi bwa Ukraine bwiteguye kuba bwakubahiriza amasezerano ayo ariyo yose. Gusa yabwiye ingabo ze ko mu gihe Ukraine itakubahiriza aka gahenge, imirwano igomba gukomeza.

Yongeyeho ko aka gahenge kazerekana niba Ukraine ishobora kuba yajya mu biganiro bigamije gukemura aya makimbirane aherewe mu mizi.

 

Putin yavuze kandi ko yiteguye ko aya makimbirane agera ku iherezo mu buryo buciye mu mucyo kandi mu mahoro. Yashimye uruhare rwa Trump, u Bushinwa n’ibihugu biri muri BRICS mu gushaka amahoro.

Na MASENGESHO Tombola 50 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe