Rayon Sport mu myitozo idasanzwe yiswe Ubunani bwa ruhago
Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2025 ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ibanziriza iyanyuma, ikomeza kwitegura umukino w’ikirarane izakiramo Police FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mutarama kuri Kigali Pele Stadium guhera saa kumi n’ebyiri.

Ni imyitozo yatangiye saa cyenda igeza saa kumi n’igice. Muhirwa Prosper, Visi perezida wa Rayon Sprots yari muri iyi myitozo ndetse ashimira abakinnyi uburyo bakomeje kwitwara neza bitabira imyitozo, abibutsa ko bakwiriye gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo begukane igikombe. Yahise anabagenera amafaranga buri umwe yari gukoresha ku munsi mukuru w’ubunani.

Imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu ntiyarimo Elenga Kanga ndetse na Nsabimana Aimable. Yayobowe n’umutoza wungirije muri Rayon Sports, Sellami kuko Robertinho atarava mu biruhuko.

Menya impamvu NSABIMANA Aimable atari kugaragara mu myitozo
Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Nsabimana Aimable yandikiye Rayon Sports ayisaba gutandukana na yo nyuma yuko iyi kipe imwishyuye igice cy'amafaranga yari yaguzwe ntibimushimishe.

Mu mpeshyi y'umwaka ushize ni bwo uyu mukinnyi yongereye amasezerano y'umwaka mu ikipe ya Rayon Sports. Yemerewe guhabwa miliyoni 15 z'Amanyarwanda nka 'recruitment' gusa ntiyahita ahabwa yose ahubwo aba ahawe Miliyoni 2 Frw gusa.
Mbere yuko umwaka wa 2024 urangira, ikipe ya Rayon Sports yaje kwishyura amafaranga yari ibereyemo abakinnyi maze igira abo iha igice barimo na Nsabimana Aimable aho we bamuhaye miliyoni 8 Frw gusa.
Ibi ntabwo byigeze bishimisha uyu mukinnyi none yahisemo kwandikira iyi kipe ayisaba gutandukana na yo ndetse nta nubwo ari kwitabira imyitozo.


Kwinjira muri uyu mukino ni 3000 FRW, 5000 FRW , 10.000 FRW na 20.000 FRW ku bazagura mbere. Ku munsi w’umukino, azaba ari 5000 FRW, 7000 FRW, 15.000 FRW na 20.000 FRW.
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga