Rayon Sport yongeye gutsikira inganya na Gasogi United
Gutakaza amanota kuri Rayon Sport ntibikiri inkuru, kuko yaje kunganya umukino wa kabiri wa gatatu wikurikiranya ubwo yanganyaga na Gasogi United 0-0.

Rayon Sports yanganyije na Gasogi United 0-0 mu mikino w'umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru, tariki 2 Werurwe 2025.
Uyu musaruro w'inota rimwe wa Rayon Sports wahaye APR amahirwe yo kuyisatira ku rutonde rwa shampiyona, dore ko iyi kipe y'Ingabo z'u Rwanda itarakina umukino wayo w'umunsi wa 19, aho iza guhura na Police kuri uyu mugoroba.
Rayon Sports yarushijwe na Gasogi United mu minota 45 ya mbere y'umukino, aho iyi kipe, itozwa na Robertinho, itabashije gutera ishoti na rimwe rigana mu izamu mu gice cya mbere.
Gusa iyi kipe yambara ubururu n'umweru yagarutse mu gice cya mbere isatira izamu kurusha Gasogi, ndetse ikanarema n'uburyo bwinshi bwo gutsinda igitego, ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro.
Rukundo Abdul Rahman yarafite amahirwe yo guhesha Rayon Sports amanota atatu mu minota y'inyongera, ubwo yabonaga 'freekick' iri inyuma y'urubuga rw'amahina. Gusa uyu mukinnyi, ukomoka i Burundi, ayiteye ikubita igiti cy'izamu.
Ni inshuro ya gatandatu Rayon Sports inganyije muri shampiyona y'uyu mwaka w'imikino, aho yagumye kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 42.
Rayon Sports yaherukaga kunganya imikino ibiri yikurikiranya muri shampiyona y'uyu mwaka muri Kanama 2024, ubwo yanganyaga na Marines ndetse na Amagaju mu mikino ibiri yafunguye shampiyona.
Iyi kipe, ikomoka i Nyanza, kandi ni ubwa kabiri inaniwe kwinjiza igitego mu mukino wa shampiyona y'uyu mwaka, dore ko byari byarayibayeho ubwo yanganyaga na APR 0-0 tariki 7 Ukuboza 2024.


Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga