Rayon Sport yongeye gutsikira inganya na Gasogi United

Gutakaza amanota kuri Rayon Sport ntibikiri inkuru, kuko yaje kunganya umukino wa kabiri wa gatatu wikurikiranya ubwo yanganyaga na Gasogi United 0-0.

Image description
Rayon Sports yanganyije na Gasogi United 0-0

Rayon Sports yanganyije na Gasogi United 0-0 mu mikino w'umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru, tariki 2 Werurwe 2025.

Uyu musaruro w'inota rimwe wa Rayon Sports wahaye APR amahirwe yo kuyisatira ku rutonde rwa shampiyona, dore ko iyi kipe y'Ingabo z'u Rwanda itarakina umukino wayo w'umunsi wa 19, aho iza guhura na Police kuri uyu mugoroba.

Rayon Sports yarushijwe na Gasogi United mu minota 45 ya mbere y'umukino, aho iyi kipe, itozwa na Robertinho, itabashije gutera ishoti na rimwe rigana mu izamu mu gice cya mbere.

Gusa iyi kipe yambara ubururu n'umweru yagarutse mu gice cya mbere isatira izamu kurusha Gasogi, ndetse ikanarema n'uburyo bwinshi bwo gutsinda igitego, ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro.

 

Rukundo Abdul Rahman yarafite amahirwe yo guhesha Rayon Sports amanota atatu mu minota y'inyongera, ubwo yabonaga 'freekick' iri inyuma y'urubuga rw'amahina. Gusa uyu mukinnyi, ukomoka i Burundi, ayiteye ikubita igiti cy'izamu.

Ni inshuro ya gatandatu Rayon Sports inganyije muri shampiyona y'uyu mwaka w'imikino, aho yagumye kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 42.

Rayon Sports yaherukaga kunganya imikino ibiri yikurikiranya muri shampiyona y'uyu mwaka muri Kanama 2024, ubwo yanganyaga na Marines ndetse na Amagaju mu mikino ibiri yafunguye shampiyona.

Iyi kipe, ikomoka i Nyanza, kandi ni ubwa kabiri inaniwe kwinjiza igitego mu mukino wa shampiyona y'uyu mwaka, dore ko byari byarayibayeho ubwo yanganyaga na APR 0-0 tariki 7 Ukuboza 2024.

 

Ifoto igaragaza umufana wa Rayon Sport yumiwe nyuma yuko ikipe ye inaniwe gutsinda Gasogi United

 

Imikino ibaye itatu Rayon Sport itabasha kubona amanota atatu
Na Ishimwe Gad 65 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga