Rayon Sports yatsinze Police FC y’abakinnyi 10 ikomeza kuyobora Rwanda Premier League
Ikipe ya Rayon Sports yongeye kwitwara neza ku kibuga cya Kigali Pele Stadium ubwo yatsindaga ikipe ya Police FC 2-0 ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama, ikomeza kuyobora shampiyona y'u Rwanda ku mwanya wa mbere n'amanota umunani irusha ikipe iyikurikiye.

Gikundiro yinjiye mu mukino idafite myugariro Aimable Nsabimana utari gukina kubera yishyuza amafaranga ya recruitment bamusigayemo. Bagize kandi ikibazo gikomeye ubwo kapiteni wabo Kevin Muhire yavaga mu kibuga nyuma y'igice cy'isaha nyuma y'igice cya mbere kubera imvune.

Muhire yakomeretse ku munota wa 14 nyuma yo kugongana na David Chemezie. Yamaze hafi iminota itanu hanze y'ikibuga bamuvura ngo barebe ko yagaruka mu kibuga. Ariko byaje kurangira asimbuwe na Hadji Iraguha nyuma yuko uyu mukinnyi wo hagati yasaga n'ubabaye cyane ku buryo adashobora gukomeza gukina.
Umusifuzi Samuel Uwikunda yahaye Ngagne ikarita y’umuhondo ku munota wa 30 kubera kwigwisha nyuma yo kugirana contact yoroheje na myugariro wa Police FC witwa Issah Yakubu.
Ku munota wa 44 rutahizamu ukomoka muri Senegal uzwiho gutsinda ibitego yaje guhindura umupira imbere y’izamu maze myugariro Youssou Diagne awutereka mu rushundura adahagaritse. Iki gitego cyatumye abakinnyi b'ikipe bagira morare ndetse n’abakunzi bayo batangira kuririmba bagira bati “ iyeeeee eeehh Murera”.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon iri imbere 1-0.
Umutoza w'ikipe ya Police FC, Vincent Mashami yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri Didier Mugisha yinjira mu kibuga asimbuye Muhadjiri Hakizimana wari wagize umusaruro nkene mugice cya mbere mu gihe Simeon Iradukunda na we yasimbuye Eric Nsabimana.
Ku ikosa Yakubu yakoze ananirwa kugumana umupira, Fall ngagne yahise awifatira awushyira mu ruhunde rw’iburyo aho wasanze Bagayogo nawe wahise atera cross imbere y’izamu ukora kuri myugariro wa Police FC Shami Carnot uhita uboneza mu izamu. Rayon Sport ku munota wa 64 ikomeza kuyobora umukino ku 2-0.

David Chemezie wa Police FC yabonye ikarita itukura ku munota wa 88 nyuma y'ikosa rya kabiri yakoreye Aziz Bassane ubwo yari mu nzira asatira izamu, ikosa ryaje guhanwa na Abdul Rahman Rukundo gusa ntacyavuyemo.
Rayon yasoje umukino itsinze ibitego 2-0, ikomeza agahigo kabo ko kudatsindwa mu mikino y’igice cya mbere cya shampiyona. Gutsinda byatumye bakomeza kuyobora n’amanota 36, aho barusha amanota 8 APR FC nubwo yo igifite umukino umwe w’ikirarane.


Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga