RD Congo: Abashinwa batawe muri yombi bafite zahabu na $400,000 'cash'
Abategetsi bavuga ko Abashinwa batatu batawe muri yombi bafite ibipande 12 bya zahabu n'amadolari y'Amerika 800,000 'cash' mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ayo madolari angana na miliyoni maganatandatu n'imisago uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda.
Guverineri w'intara ya Kivu y'Epfo Jean Jacques Purusi yavuze ko iyo zahabu n'ayo madolari byari bihishe munsi y'intebe z'imodoka bari barimo kugendamo.
Yavuze ko igikorwa cyo guta muri yombi abo bagabo cyari cyagizwe ibanga nyuma yuko mu gihe cya vuba aha gishize irindi tsinda ry'Abashinwa rishinjwe kugira ikirombe cya zahabu mu buryo bunyuranyije n'amategeko muri ako gace.
Ubu bukire ku mabuye y'agaciro bukomeje gusahurwa n'amatsinda y'abanyamahanga kuva mu gihe cy'ubukoloni ndetse iyo ni imwe mu mpamvu z'ingenzi zituma aka karere kamaze imyaka 30 kugarijwe n'umutekano mucye.
Imitwe yitwaje intwaro igenzura ibirombe byinshi mu burasirazuba bwa DR Congo ndetse abakuru b'iyo mitwe babikiriramo kubera kugurisha amabuye y'agaciro ku bantu na bo bayagurisha ku bandi.
Guverineri Purusi yavuze ko bamwe muri aba bakora ubucuruzi bw'aya mabuye y'agaciro gakomeye bafitanye umubano mwiza n'abantu bakomeye bo mu murwa mukuru Kinshasa, ndetse ko iyi ari yo mpamvu iki gikorwa gishya cyo guta muri yombi aba cyari cyagizwe ibanga.
Yavuze ko bari bahawe amakuru ndetse ko iyo zahabu n'ayo madolari byabonetse gusa nyuma yo gusaka byimbitse iyo modoka aho muri teritwari ya Walungu, mu ntara ya Kivu y'Epfo, hafi y'umupaka n'u Rwanda.
Ntiyavuze ingano nyirizina ya zahabu yafashwe.
Mu kwezi gushize, Giverineri Purusi yabwiye abanyamakuru ko yumiwe ubwo yamenyaga ko Abashinwa 17, bari batawe muri yombi bashinjwa ko bari bafite ikirombe cya zahabu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, barekuwe bakemererwa gusubira mu Bushinwa.
Yavuze ko ibyo byabangamiye umuhate wo gusukura urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro rwa DR Congo ruzwiho imikorere y'umwijima (irimo amanyanga).
Icyo gihe ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo ye avuga ko abo Bashinwa bari barimo leta imisoro n'amande bingana na miliyoni 10 z'amadolari y'Amerika (angana na miliyari 13 uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda).
Ambasade y'Ubushinwa nta cyo yatangaje kuri ibyo birego.
Uko gutabwa muri yombi kubaye mu gihe imirwano ikomeje bya hato na hato mu ntara ya Kivu ya Ruguru, aho umutwe w'inyeshyamba wa M23 ufashwa n'u Rwanda wafashe ibice binini by'iyo ntara.
Mu kwezi gushize, DR Congo yavuze ko yareze kompanyi ikomeye y'ikoranabuhanga ya Apple yo muri Amerika, iyishinja gukoresha "amabuye y'agaciro y'amaraso" (ava ahari intambara), bituma Apple ivuga ko yahagaritse kugura amabuye y'agaciro ava muri DR Congo no mu Rwanda.
U Rwanda rwahakanye kuba ari inzira yohererezwamo mu mahanga amabuye y'agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko ava muri DR Congo.
Muri icyo kirego DR Congo yagejeje mu rukiko, abanyamategeko ba leta ya Congo bavuze ko amabuye y'agaciro akurwa mu turere tuberamo intambara ubundi "akerezwa inkomoko mu ruhererekane rw'ubucuruzi mpuzamahanga".
Abo banyamategeko bagize bati: "Ibi bikorwa byenyegeje uruhererekane rw'urugomo n'intambara kubera guha amafaranga imitwe yitwaje intwaro n'imitwe y'iterabwoba ndetse byagize uruhare mu mirimo y'agahato ikoreshwa abana no kwangiza ibidukikije."
#Imbere #amakuru #mumahanga #RDC #zahabu #ubushinwa #urukiko
TANGA IGITEKEREZO:
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- CAF ifashe icyemezo gishaririye ku mupira w'amaguru wa Afurika
- Nyuma y'ISHANGA DJ Brianne aritsa imitima nyuma yo kujyanwa gupimwa ko nawe yaba akoresha ibiyobyabwenge!
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- AMERIKA: Uwitwa P Diddy IBYE BYONGEYE GUSHYIRWA AHABONA MUMAGURU MASHYA
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga