REAL MADRID: Intambara y’ubuyobozi hagati ya Mbappé na Vinicius ikomeje gututumba
Kuva uyu mufaransa yagera muri Real Madrid hakomejwe kwibazwa ugomba kuba atwara iyi kipe na bagenzi be hagati ye na Vinicius. Ntabwo ari intambara y'ubwibone no kwikunda, cyangwa se urebye niko bigaragara, ariko kandi ukuri nuko impaka ku mukinnyi ugomba kuyobora bagenzi be muri Real Madrid, hagati ya Mbappé na Vinicius zirimo kwiyongera.
Ibitego bibiri Kylian yatsinze Las Palmas, mu gihe uyu munya-Brésil adahari, kuko yahagaritswe kubera ikarita itukura yahawe bakina Valencia, bikaba byongereye ku musaruro mwiza yarafite mu minsi ishize, ubu biri kumushyira ku ruhembe rw’imbere mu bakinnyi b’iyi kipe.
Ibi bi ri gutizwa umurindi n'imyitwarire mibi ya Vinicious Junior ituma ahora mu bihano by’abasifuzi biri muri bimwe bituma gushyigikirwa n’abakunzi ba Real Madrid bigabanuka bitewe nuburyo yitwara. Kuri ubu, nyuma y'ibyabaye i Valencia ndetse n’umusaruro nkene yagize muri Super cup, byatumye izina rye rijya hasi cyane. Iyi myitwarire mibi iri no mubyatumye atahabwa Balon d'or baherutse gutanga yegukanwe na Rodri ukinira Man City.
Hagati aho ariko, nta kibazo cy'uburyo ubwo ari bwo bwose kiri hagati y'abo bakinnyi bombi. Iyo bari mu kibuga, bumvikana neza kandi bakubahiriza inshingano zabo, kandi iyo batari mu kibuga, nk'uko byagenze kuri iki Cyumweru, babonwa ko bafitanye ubucuti ku mbuga nkoranyambaga. Kandi nk'ikimenyetso, imibare bamaze kugeraho mu gice cy'umwaka w'imikino irabavugira. Aba bombi ni bo bayoboye abatsinze ibitego byinshi mu marushanwa yose, Mbape afite ibitego 18 naho Vinicius afite 15. Ibyo ni ukuvuga ko bari hejuru ya 30 mu kwezi kwa Mutarama.
Neymar yaburiye Vincius nkumuntu uzi Mbappe kandi banakinanye muri PSG
Gusa nta nduru ivugira ubusa ku musozi. Ibi tuzatangira kubibonera mu gihe cy’amajoro akomeye ya UCL ubwo Real Madrid izaba ishaka kwisubiza ishema ryayo, ese bazakomeza kunga ubumwe. Neymar ubwe, ubazi bombi, yavuze mu kiganiro ku byerekeranye n'ubwibone no kwikunda by'Umufaransa igihe yari muri PSG ubwo Leo Messi yahageraga. Kandi n'ubwo ari ukuri ko kuva yagera muri La Castellana yagerageje guhuza n'ikipe, akomeje gukora ibishoboka byose ngo ayibonemo gusa bidatinze hashobora kubaho ‘gukabya.’
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- CAF ifashe icyemezo gishaririye ku mupira w'amaguru wa Afurika
- Nyuma y'ISHANGA DJ Brianne aritsa imitima nyuma yo kujyanwa gupimwa ko nawe yaba akoresha ibiyobyabwenge!
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- AMERIKA: Uwitwa P Diddy IBYE BYONGEYE GUSHYIRWA AHABONA MUMAGURU MASHYA
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga