Rema yakomoje ku ngaruka yatewe n'abavuze ko aba mu muryango wa Illuminati

Rema yakomoje ku ngaruka yatewe n'abavuze ko aba mu muryango wa Illuminati

Image description
Rema yakomoje ku ngaruka yatewe n'abavuze ko aba mu muryango wa Illuminati

Divine Ikubor uzwi nka Rema mumuziki mu kiganiro yagiranye na 'Rolling Stone', yatangaje ko inkuru zavuzwe ko akorana na Illuminati agasenga sekibi ndetse akanywa n'amaraso y'abantu zatumye atakaza abafana benshi yari afite ndetse hari n'igitaramo cyasubitswe kubera izo nkuru z'ibihuha.

Ati "Hari inkuru nyinshi zamvuzweho zo gukorana na Illuminati, ngasenga sekibi nkanywa n'amaraso. Nahise ntakaza abafana bamwe bizeraga ko ibyo babona kuri interineti ari byo"

Rema ubwo yari abajijwe igisobanuro cy'imikufi yambara mu ijosi benshi banashingiraho bemeza ko akorana na Illuminati, yavuze ko ishushanya abakurambere be aho akomoka, akaba iteka aba ashaka kubazirikana.

Mu UKwakira 2023 igitaramo Rema yari afite muri Ethiopia cyarasubitswe kubera ko abo mu idini rya Orthodox banze ko ahakandagira bashingiye ku nkuru z'uko akorana na Illuminati.

Na MASENGESHO Tombola 74 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe