RUSSIA: PUTIN Arifuza Kwigarurira Agace Ka Crimea Ngo Abone Kwemeza Guhagarika Intambara na Ukraine.

Kimwe mu byifuzo by’u Burusiya harimo ko agace ka Crimea kagirwa kamwe mu tugize iki gihugu, ibi bishobora kwemezwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gusinya amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Moscow na Kiev.

Image description
Agace ka Krimea gashakwa nk;iturufu mukwemeza gusinya amasezerano yo guhagarika intambara na Ukraine

Ese ibi bizatanga agahenge?
Crimea, agace gatuwe n’abantu benshi bavuga Ikirusiya, katoye gasaba ko kaba igice cy’u Burusiya mu 2014. Ubuyobozi bwa Ukraine kuva icyo gihe bwanze kwemera ko gakwiriye kuba agace k’u Burusiya.

Mu gihe Amerika iri mu biganiro by’ubuhuza mu guhosha intambara imaze igihe hagati y’ibi bihugu byombi, hari igitekerezo cy’uko Ukraine izasabwa kwemera ko Crimea ari agace k’u Burusiya.

Intumwa ya Amerika mu biganiro bigamije guhagarika intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, Steve Witkoff, yavuze ko mu biri kurebwaho harimo Crimea ndetse n’utundi duce tune Ukraine ivuga ko ari ubutaka bwayo.

 


 

Na MASENGESHO Tombola 52 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe