RWANDA: Rayon Sport yamaze gutandukana na rutahizamu wayo. Ni mugihe Denis Omedi na Hakim Kiwanuka batangiye imyitozo muri APR FC
Ikipe ya Rayon Sport yatangaje ku mugaragaro ko yatandukanye na rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda, Charles Baale waherukaga kuyandikira ibaruwa ayisaba gutandukana nayo. Ni mu gihe I shyorongi abakinnyi 2 APR FC iherutse kugura batangiye gukorana n’abandi imyitozo
Kuwa Gatanu w’icyumweru cyashize nibwo rutahizamu Charles Baale yandikiye ibaruwa ikipe ya Rayon Sport ayisaba ko batandukana kuko nta kazoza ke yabonaga muri iyi kipe.
Nyuma yiyo baruwa, mu gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ikipe ya Rayon Sport ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yatandukanye nawe.
Amakuru avuga ko uyu rutahizamu nyuma yuko agize imvune yisabiye iyi kipe ko batandukana kuko yabonaga ko ntacyo ari kuyifasha. Gusa uretse niyo mvune no kubona umwanya ubanzamo kuri we byagoranaga nyuma yuko Rayon Sport iguriye Fall Ngagne.
Rayon Sport iracyari ku isoko ryo gushaka undi rutahizamu uzajya ahatana na Fall Ngagne, aho bivugwa ko ifuza umukinnyi nawe ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Fahad Aziz Bayo.
Abakinnyi bashya ba APR FC batangiye imyitozo I Shyorongi
Ku itakiki 9 zuku kwezi nibwo ikipe ya APR FC yatangaje ko mugaragaro ko yasinyishije ba rutahhizamu babiri bakomoka mu gihugu cya Uganda, Denis Omedi na Hakim Kiwanuka.
Aba bakinnyi nyuma yo gusinya byavugwaga ko federasiyo y’umupira w’amaguru ya Uganda hamwe n’umutoza w’ikipe yi’igihugu ya Uganda cranes basabye ikipe ya APR FC ko yabemerera aba bakinnyi bombi bagakinira Uganda muri CHAN yagombaga gutangira mu mpera zukwezi kwa mbere.
Nyuma yuko CAF yimuriye CHAN mu kwa munani aba bakinnyi bahise bagaruka mu Rwanda igitaraganya kugira ngo bakomezezanye nabandi imyitozo. Uyu munsi nibwo aba bakinnyi bagaragaye mu myitozo i shyirongi, amakuru dukesha video yashyizwe ku rubuga rwa instagram rwa APR FC igaragaza aba bakinnyi uko bakiriwe na bagenzi babo mu myitozo.
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- CAF ifashe icyemezo gishaririye ku mupira w'amaguru wa Afurika
- Nyuma y'ISHANGA DJ Brianne aritsa imitima nyuma yo kujyanwa gupimwa ko nawe yaba akoresha ibiyobyabwenge!
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- AMERIKA: Uwitwa P Diddy IBYE BYONGEYE GUSHYIRWA AHABONA MUMAGURU MASHYA
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga