SK FM 93.9 Radiyo nshya y’akataraboneka ya Sam KARENZI yafunguwe ku mugaragaro!

Kuri uyu wa mbere taliki 10 Gashyantare Radiyo nshya ya'akataraboneka ya Sam Karenzi yafunguwe ku mugaragaro, uwo muhango witabiriwe n'umuyobozi wa RMC Scovia Mutesi wihanangirije Sam Karenzi kutazakora Operation zihutaza abantu mu kazi kabo.

Image description
Abanyamakuru bazajya bakora ikiganiro urukiko rw'ikirenga

Operation ni ijambo rikoreshwa iyo benshi mu banyamakuru b’iyi radio bari gutangaza inkuru zicukumbuye cyangwa amakuru adakunze kuvugwa ahandi.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2025 ni bwo Sam Karenzi uri mu banyamakuru b’imikino bakomeye mu Rwanda, yatashye radiyo ye nshya yitwa SK FM, yumvikana kuri 93.9 fm na 92.6 fm.

 

Ni umuhango wabereye ku cyiciro cy’iyi radiyo giherereye mu Karere ka Kicukiro.

Mu bawitabiriye barimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Mutesi Scovia wasabye Karenzi kuzagendera ku mahame y’itangazamakuru, birinda gukomeretsa abavugwa mu nkuru.

Yagize ati “Operation muzikore ariko mudahitanye abazirimo, muzikore mudahitanye imiryango y’abo muvugaho. Muhe urubuga abashaka gutanga ibitekerezo bisanzuye ariko badasanza ibyo basanze.”

Yakomeje avuga ko iyi radiyo iri mu biganza byiza by’abanyamakuru bityo yizeye ko nta kabuza izakora kinyamwuga.

 

Iyi radiyo yari itegerejwe na benshi, yitezwe cyane mu kiganiro cy’imikino kiswe ‘Urukiko rw’Ikirenga’ ari naho hatangarizwa izi nkuru zitwa ’operation.’

Muri iki kiganiro, Karenzi azakorana na benshi mu bo bahoranye ari bo Kazungu Claver, Ishimwe Ricard na Niyibizi Aime.

Sam Karenzi washinze iyi radiyo yagaragaje ko yishimiye gutera iyi ntambwe.

Yagize ati “Ntabwo nabona amagambo asobanura uko niyumva muri aka kanya gusa ndashimira Imana. Ibiganiro byacu ni bya bindi abantu baratuzi. Tuzatanga amakuru batakumva ahandi.”

 

Yakomeje agira ati “Sinzi ko hari abasesenguzi ba politiki barenze abo dufite, siporo yo birazwi ndetse no mu myidagaduro turahari. Ndakubwiza ukuri ko uzakora ikosa ari uzashyira urushinge iwacu kuko ntabwo azongera kuhava.”

Ikiganiro cya mbere cyo kuri iyi radiyo kizajya gitambuka saa Moya za mu gitondo kugeza saa Yine. Kitwa ’Front Line’ kizajya gikorwa na Uwera Jean Maurice, Eddy Sabiti na Hakuzumuremyi Joseph.

 

Ikiganiro cya mu gitondo cyitwa ’Front Line’ kizajya gikorwa na Uwera Jean Maurice, Eddy Sabiti na Hakuzumuremyi Joseph.

 

Kuva saa Yine kugeza saa Saba, hazajya haba ikiganiro cy’imikino (Urukiko rw’Ikirenga) kizajya gikorwa na Sam Karenzi, Kazungu Claver, Ishimwe Ricard na Niyibizi Aime.

Saa Saba kugeza saa Kumi n’Imwe ni ikiganiro cy’imyidagaduro kitwa ’Vibe Nation’ kizajya gikorwa na MC Nario na Bianca Baby.

Ikiganiro cya nyuma cy’umunsi kitwa ’Extra Time’ kizajya kibanda ku makuru y’imikino yo ku Mugabane w’i Burayi, kizajya gikorwa na Dushime Nepo uzwi nka Mu Bicu, Keza Cedric na Ruberwa Allan.

 

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Mutesi Scovia, ni umwe mu bashyitsi b'imena bari muri uyu muhango wo gutangiza iyi radiyo

 

Ikiganiro cy’imyidagaduro kitwa ’Vibe Nation’ kizajya gikorwa na MC Nario na Bianca Baby kuva Saa Saba kugeza saa Kumi n’Imwe.

 

Mutesi Scovia wasabye Karenzi kuzagendera ku mahame y’itangazamakuru, birinda gukomeretsa abavugwa mu nkuru

 

 

Na Ishimwe Gad 116 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga