SKOL NA RAYON SPORT BARAREBANA AYINGWE!! Ese iyi Murera idafite Kevin irabaho gute??

Abari mu kwezi kwa buki(Rayon Sport na SKOL) batandakunye igitaraganya!! Ese Rayon Sport irabyitwaramo gute nyuma yuko idafite aho ibarizwa??

Image description
SKOL yamaze kwaka Rayon Sport uburenganzira bwo gukorera imyitozo mu Nzove

SKOL yamaze kwandikira ikipe ya Rayon Sport iyimenyesha ko yabaye ifunze ikibuga cy’imyitozo, kubera ibyo itari kwemeranya n’Ubuyobozi bw’iyi kipe ishinja kwica amasezerano NKANA.

Equipe y’Abakobwa nta myitozo yakoze mu gitondo, n’ikipe y’abagabo itegura umukino w’AMAGAJU kuri uyu wa gatatu ntabwo irakorera mu NZOVE, ku kibuga cya SKOL…

Amasezerano RAYON SPORTS ishinjwa kwica ni a y’umufatanyabikorwa MUSHYA w’imikino y’amahirwe, FORZZA BET umaze Iminsi akorana na RAYON SPORTS. 

 

Kapiteni wa Rayon Sport Muhire Kevin ashobora kudakina umukino w'Amagaju

 

Kuri uyu wa kabiri taliki 18 Gashyantare Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 bisanga ibindi 2-1 byo mu mukino ubanza, iyisezerera mu Gikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi.

Ni umukino Gikundiro yatakajemo Kapiteni Muhire Kevin na rutahizamu Fall Ngagne.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Muhire yavuze ko n’ubundi yabwiwe gukina atameze neza. Ibi byatumye ku munota wa 30 asohoka mu kibuga.

Ati “Nagize imvune ku mukino wa Kiyovu. Bambwiye ko ngomba gukina uyu munsi ariko ntabwo nari niteguye.”

Abajijwe niba azi igihe azamara hanze y’ikibuga cyangwa azanaboneka ku mukino w’Amagaju FC uteganyijwe mu mpera z’icyimweru, yavuze ko atabyizeye neza.

Ati “Ntabwo mbyizeye neza 100%. Sindamenya igihe neza, ndabanza guhura n’abaganga gusa ntabwo imikaya (hamstring) itinda kuko ni icyumweru kimwe cyangwa bibiri."

Ntabwo ari Muhire gusa kuko rutahizamu Fall Ngagne nawe yasohotse mu kibuga ku munota wa 68, bigaragara ko yagize imvune nubwo itari ikanganye.

 

 

Muhire Kevin wavunikiye mu mukino wo kwishyura w'igikombe cy'Amahoro ashobora kudakina umukino bafitanye n'ikipe y'Amagaju FC muri weekend

 

 

Fall Ngagne nawe yavunikiye mu mukino Rayon Sport yasezereyemo Rutsiro FC mu gikombe cy'Amahoro


 

Na Ishimwe Gad 65 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga