SKOL NA RAYON SPORT BARAREBANA AYINGWE!! Ese iyi Murera idafite Kevin irabaho gute??
Abari mu kwezi kwa buki(Rayon Sport na SKOL) batandakunye igitaraganya!! Ese Rayon Sport irabyitwaramo gute nyuma yuko idafite aho ibarizwa??

SKOL yamaze kwandikira ikipe ya Rayon Sport iyimenyesha ko yabaye ifunze ikibuga cy’imyitozo, kubera ibyo itari kwemeranya n’Ubuyobozi bw’iyi kipe ishinja kwica amasezerano NKANA.
Equipe y’Abakobwa nta myitozo yakoze mu gitondo, n’ikipe y’abagabo itegura umukino w’AMAGAJU kuri uyu wa gatatu ntabwo irakorera mu NZOVE, ku kibuga cya SKOL…
Amasezerano RAYON SPORTS ishinjwa kwica ni a y’umufatanyabikorwa MUSHYA w’imikino y’amahirwe, FORZZA BET umaze Iminsi akorana na RAYON SPORTS.
Kapiteni wa Rayon Sport Muhire Kevin ashobora kudakina umukino w'Amagaju
Kuri uyu wa kabiri taliki 18 Gashyantare Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 bisanga ibindi 2-1 byo mu mukino ubanza, iyisezerera mu Gikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi.
Ni umukino Gikundiro yatakajemo Kapiteni Muhire Kevin na rutahizamu Fall Ngagne.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Muhire yavuze ko n’ubundi yabwiwe gukina atameze neza. Ibi byatumye ku munota wa 30 asohoka mu kibuga.
Ati “Nagize imvune ku mukino wa Kiyovu. Bambwiye ko ngomba gukina uyu munsi ariko ntabwo nari niteguye.”
Abajijwe niba azi igihe azamara hanze y’ikibuga cyangwa azanaboneka ku mukino w’Amagaju FC uteganyijwe mu mpera z’icyimweru, yavuze ko atabyizeye neza.
Ati “Ntabwo mbyizeye neza 100%. Sindamenya igihe neza, ndabanza guhura n’abaganga gusa ntabwo imikaya (hamstring) itinda kuko ni icyumweru kimwe cyangwa bibiri."
Ntabwo ari Muhire gusa kuko rutahizamu Fall Ngagne nawe yasohotse mu kibuga ku munota wa 68, bigaragara ko yagize imvune nubwo itari ikanganye.
.jpeg)

Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga