SQUID GAME: Umwe mubayikinagamo yamaze gupfa!
Lee Joo-Sil wamenyekanye muri ‘season’ ya mbere ya filime Squid Game yamamaye ku Isi, yitabye Imana azize kanseri yo mu nda.

Uyu mubyeyi wari ufite imyaka 81, yapfuye nyuma y’uko mu mezi atatu ashize yari yasanganywe iyi ndwara.
Lee Joo-Sil yagaragaye muri ‘season’ ya mbere ya Squid Game, yitwa Park Mal Soon. Aba ari umubyeyi wa Hwang Jun Ho (ubusanzwe witwa Wi Ha Joon) na muka se wa Hwang In Ho cyangwa se Front Man muri iyi filime (ubusanzwe witwa Lee Byung Hun).
Uyu mubyeyi yitabye Imana ari mu rugo iwe mu Mujyi wa Uijeongbu muri Koreya y’Epfo, nk’uko ikinyamakuru The Chosun Ilbo cy’iwabo cyabitangaje.

Mu myaka 30 ishize na bwo yari yasanganywe kanseri y’ibere ahabwa ukwezi kumwe ko kubaho. Ariko yahanganye n’iyo ndwara imyaka 13 mbere y’uko byemezwa ko yakize burundu.
Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo yari yasanganywe kanseri yo mu nda. Imihango yo kumusezeraho izabera ku bitaro bya Shinchon Severance ku wa 5 Gashyantare 2025.
Lee yatangiye gukina filime mu 1964. Yagaragaye muri filime nyinshi z’uruhererekane muri Koreya mu gihe cy’imyaka myinshi yamaze mu mwuga we. Muri izo harimo “Country Diaries”, “The Uncanny Counter” na “The Present is Beautiful”.
Yagaragaye kandi muri filime yo mu bwoko bw’iziteye ubwoba yitwa “Train to Busan”.
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
- Nyuma y'ISHANGA DJ Brianne aritsa imitima nyuma yo kujyanwa gupimwa ko nawe yaba akoresha ibiyobyabwenge!
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga