STADE AMAHORO Ishyizwe ku rwego rwa stade z'i burayi
Stade Amahoro iri mu zigezweho muri Afurika y’Iburasirazuba, yashyizwemo ibikoresho by’ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire “Video Assistant Referee- VAR”.

Iyi stade mpuzamahanga yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, imaze amezi atandatu itashywe ku mugaragaro ndetse yatangiye kwakira imikino muri Kanama 2024.
Amakuru IMBERE yamenye ni uko yamaze kugezwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga rya VAR ndetse biteganyijwe ko isuzuma ryaryo rizakorwa muri Gashyantare.
Ubwo Stade Amahoro yavugururwaga, hari hagenwe ahazashyirwa iri koranabuhanga risigaye ryifashishwa mu misifurire y’imikino y’umupira w’amaguru.
Umwe mu bayobozi bashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda aremeza ko hari ibimaze gukorwa ariko yirinda gushimangira igihe byose bizaba byarangiye ku mpamvu y’uko hari imbogamizi zabaho mu gusuzuma imikorere y’iri koranabuhanga.

Ni cyo gisubizo yatanze kandi kuri camera yo ku migozi ‘Spider Camera’ na yo izashyirwa muri Stade Amahoro, amakuru avuga ko izagera i Kigali biterenze ku mpera z’uku kwezi, tariki ya 31 Mutarama 2025.
Ati “[Ibijyanye na VAR] igihe bizakorerwa ntabwo nakivuga aka kanya, bizashyirwamo ariko biracyakorwaho. Ntabwo wabwira umuntu ngo ikintu cyagezemo atakibona gikora, ni yo mpamvu ari byiza gutangaza ikintu ushobora kwereka umuntu ko gikora.”
Yongeyeho ati “Na yo [Spider Camera] ni gahunda ihari yo kuzayishyiramo. Hari ukuyigira no kuyigira ikora. Hari igihe umuntu abyumva gutyo, akumva ko umukino utaha azareba azabona bikora neza.”


Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga