Stade AMAHORO yaciye agahigo ko kwegukana igihembo cya stade nziza kwisi!

Stade Amahoro yafunguwe ku mugaragaro mu mwaka ushize nyuma yo kuvugururwa, yashyizwe muri stade nziza 23 zihataniye ibihembo by’ibibuga byiza ku Isi bya 2024.

Image description
Stade Amahoro imwe muma stade meza agezweho kwisi.

Tariki ya 1 Nyakanga 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame, Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), Dr. Patrice Motsepe, ndetse n’Abanyarwanda batashye Stade Amahoro.

Nk’uko bisanzwe buri mwaka kuva mu 2010, urubuga rwa StadiumDB.com, rukusanya amakuru ku bibuga bishya biba byarubatswe, rugatanga igihembo ku byahize ibindi hagendewe ku matora aba yakozwe.

Aha hahatanye ibindi bibuga birimo Santiago Bernabéu ya Real Madrid muri Espagne, Egypt Stadium yo mu Misiri, Kingdom Arena yo muri Arabie Saoudite, Linyi Olympic Sports Park Stadium yo mu Bushinwa n’izindi.

 

Biteganyijwe ko amatora ku bantu bose batandukanye azarangira tariki ya 3 Werurwe 2025.

Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 75. Uburebure bw’inyubako kuva hasi ukagera hejuru ni metero 40.

Iyi stade mpuzamahanga kandi yubatswe itwaye agera muri miliyoni 160$, irimo byose bikenewe ku rwego rwa CAF na FIFA, bituma iza mu bibuga byiza ku Isi byuzuye mu mwaka ushize.

StadiumDB.com itanga amahirwe kuri buri wese wifuza gutanga ijwi rye kuri Stade yahize izindi anyuze hano, aho ahitamo eshanu yifuza.

Na MASENGESHO Tombola 48 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga