Umugwizatungo w'umwubatsi FLORENTINO PEREZ yongeye gutorerwa kuyobora Real Madrid
Florentino Pérez agiye gukomeza kuba Perezida wa Real Madrid kugeza mu 2029. Ibi bibaye nyuma yuko igihe ntarengwa cyo gutanga kandidatire cyatanzwe cyarangiye ntawundi muntu urayitanga uretse uyu mugwizatungo w'umwubatsi, byatumye ahita aba Perezida hatabayeho gutora.

Pérez ni umwe mu bamaze kwandika izina rikomeye mu mupira w’amaguru, kuko yabaye umuyobozi wa Real Madrid mu 2000 kugeza mu 2006, avaho yongera kuyisubiramo mu 2009.
Uyu mugabo w’imyaka 77 yakunze gutsinda amatora kenshi gashoboka, kuko kuva mu 2013 atorwa nta wundi muntu uhanganiye na we izi nshingano zo kuyobora iyi kipe y’ikigugu ku Isi.
Kuri iyi nshuro yongeye gutorerwa kuyiyobora, akazaba afatanyije n’abandi bashyizweho mu bagize Inama y’Ubutgetsi ya Real Madrid, ari bo Garcia Sanz wahoze muri Wolfsburg yo mu Budage ndetse na Redondo Sierra na Angel Sanchez bari abayobozi mu biro bya Perezida wa Real Madrid.
Kuva Pérez yagera muri Real Madrid yageze kuri byinshi. Amaze kwegukana ibikombe bigera kuri 65, haba mu mupira w’amaguru ndetse no muri Basketball.
Aha harimo birindwi bya UEFA Champions League na bitatu bya Euro League Championships. Nta wundi muyobozi wigeze ukora aya mateka muri iyi kipe.




Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga