Umuhanzi Maurice Kirya yongeye Kwikoma igihugu cye yibaza icyo u Rwanda rwakoze Uganda itabasha ngo nayo ikukurure ibyamamare.

Umuhanzi Maurice Kirya ntiyumva ukuntu u Rwanda rwigwijeho gutumira ibyamamare mpuzamahanga, akibaza icyo igihugu cye (Uganda) kiri gukora mu kuzamura ubukerarugendo.

Image description
Umuhanzi Maurice Kirya w'umugande wongeye kurikoroza.

Uyu muhanzj ufite igihembo cya "Prix Decouvertes 2010" yagaragaje ko atumva impamvu iwabo muri Uganda nta bahanzi b’ibyamamare bajya batumirwa mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bw’iwabo.

Aya magambo ya #mauricekirya yatumye yukwa inabi n’abamukurikira bamubwiraga ko atakabaye yogagiza ubukerarugendo bw’u Rwanda bamwibutsa ko na Uganda ntako iba itagize.

Hari n’abageze kure bibutsa uyu muhanzi ko niba yifuza kwimukira mu Rwanda yagenda ariko ntakomeze kubaratira ubwiza bw’ahandi, abandi bamubwira ko niba ashaka kuhimukira yagenda mu mahoro atabanje kubaratira ibyahandi.

Na MASENGESHO Tombola 253 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe