Umunya Liberia yateje ubwega muri Kaminuza ya East African UR birangira atawe muri yombi.

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yamaze guta muri yombi umunyeshuri wo muri Liberia witwa Ilechukwu David wagaragaye arwana n’abasekirite bo muri Kaminuza ya East African University Rwanda (EAUR) yari aherutse kwirukanwamo.

Image description
No caption

Amashusho yakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uwo munyeshuri yinjira ku ngufu abasekirite babiri bagerageza kumusubiza inyuma ariko ahita ahirika umwe muri bo w'umukobwa yikubita hasi asigara arwana n’uw’umuhungu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye itangazamakuru ko abo basekirite na bo bagaragaje ubunyamwuga buke bityo Polisi ikaba iteganya kuvugana n’ikigo bakoramo ngo bakurikiranwe mu buryo bw’imyitwarire idahwitse bagaragaje.

Na MASENGESHO Tombola 100 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga