Umunyabugeni Kilimobenecyo wahanze Ibendera ry’Igihugu, Ikirangantego n’inote ya 5000 Frw; yitabye Imana

Kilimobenecyo Alphonse, umwe mu banyabugeni b’abahanga mu Rwanda, wahanze Ibendera ry’Igihugu, Ikirangantego, Inote ya 5000Frw, 2000Frw, 1000Frw, 500Frw ndetse n’igiceri cya 100Frw yitabye Imana azize uburwayi ku myaka 66.

Image description
Kilimobenecyo Alphonse yitabye Imana ku myaka 66

Ni we wahanze byinshi mu birango bikoreshwa mu gihugu magingo aya, kuva ku ibendera ry’igihugu, ikirangantego, inote z’amafaranga zimwe na zimwe n’ibiceri.

 

Kilimobenecyo, ni gake cyane yavuzwe mu itangazamakuru nubwo yakoze ibikorwa by’indashyikirwa. Yakoze ikiganiro kimwe gusa mu itangazamakuru, aganira n'itangazamakuru, avuga ku rugendo rwe mu bugeni.

Yari umuntu uca bugufi, ariko ufite impano ifutse, agakunda kuganira no gutebya ku buryo abantu bato bamwibonagamo.

Ubugeni yabutangiye akiri muto, yiga mu Ishuri ry’Ubugeni ku Nyundo, aratsinda, aharangije abona amahirwe yari yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete , ajya gukomereza iby’ubugeni muri Institut des Beaux-Arts de Kiev, yiga ibijyanye na ‘Arts graphiques’.

Asoje amasomo, yagarutse mu Rwanda maze mu 1988, abona akazi mu Icapiro ry’Ibitabo by’abanyeshuri aho yari ashinzwe ibijyanye no gutekereza ibishushanyo, gukosora amagambo no gukora inyigishusho (design).

Yatangiye akoresha intoki kuko icyo gihe mudasobwa zari zitaraza, gusa yaje kugura iye bwa mbere mu 1989.

Mu bihangano yahanze bigikoreshwa magingo aya, harimo Ibendera ry’Igihugu, ryatangiye gukoreshwa ku wa 31 Ukuboza 2001. Ryo n’ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda, yarushije abandi bari bahatanye, ibye aba aribyo bitsinda ku rwego rw’igihugu.

Ubwo yahangaga ibendera ry’igihugu, igitekerezo cyo gushyiramo izuba cyari icye bwite, mu byo bari basabwe gutekereza, nta cyari kirimo.

Kimwe n’ibindi birango yahanze, yaharaniraga iteka kuzana ikintu gishya cy’umwihariko ariko gifite igisobanuro cyihariye.

Ni we wahanze kandi byinshi mu birango bikoreshwa n’Ingabo z’u Rwanda magingo aya. Kuva ku miterere y’uburyo amagambo agomba kuba yanditse ku bikoresho byazo, kugera ku birango by’imitwe itandukanye ya gisirikare, yabigizemo uruhare.

Mu bihe bitandukanye, yahanze kandi n’ibindi birango byagiye bikoreshwa mu birori binyuranye harimo n’Ingabo yahawe Perezida Kagame mu 2017.

 

Mu note yashushanyije, harimo iya 5000 Frw, 2000 Frw, 1000 Frw na 500 Frw ndetse n’ibiceri birimo icy’amafaranga 100 gikoreshwa ubu.

Yari aherutse gusangiza IGIHE umuzingo w’amafoto ya kera yavuguruye akayaha imimerere nk’iya none, muri gahunda ye yo kwereka abakiri bato imibereho y’abo hambere.

Na MASENGESHO Tombola 70 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe