Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wavanyeho ibihano by’ubukungu wari warafatiye Syria

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wavanyeho ibihano by’ubukungu wari warafatiye Syria mu rwego rwo gufasha iki gihugu cyazahajwe n’intambara kongera kwiyubaka.

Image description
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wavanyeho ibihano by’ubukungu wari warafatiye Syria

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa Politiki y’Ububanyi n’Amahanga muri EU, Kaja Kallas, aho yavuze ko bakuyeho ibihano mu rwego rwo gufasha Syria kongera kwiyubaka no kuyiha umurongo mushya nyuma y’ihirikwa rya Bashar al-Assad.

 

 Kaja Kallas Umuyobozi wa Politiki y’Ububanyi n’Amahanga muri EU.

 

Ati “Turashaka gufasha abaturage ba Syria kubaka igihugu gishya, gishyize hamwe kandi gifite amahoro. EU yahoze izirikana Abanya-Syria kuva mu myaka 14 ishize kandi ni ko bizahora.”

Ni igikorwa EU yakoze nyuma y’uko mu cyumweru gishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye gukuraho ibihano zafatiye Syria.

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Syria, Assad al-Shaibani, yashimiye EU avuga ko iki cyemezo kizabafasha kongera kubaka igihugu gifite umutekano kandi gikomeye.

Syria yari yarafatiwe ibihano kuva mu 2012 ubwo yayoborwaga na Assad aho mu byo yari yarafatiwe harimo ibijyanye n’ubwikorezi, ingufu na banki.

 Assad al-Shaibani Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Syria.

 

Bamwe mu bayobozi b’ibihugu byo mu Burayi bavuze ko ibihano bishobora kuzasubizwaho mu gihe abayobozi bashya ba Syria barenga ku masezerano yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Na MASENGESHO Tombola 114 Bayisomye

Inkuru zakunzwe