Umusani Kimzer na Kayumba Darinna bongeye kurikoroza mumitoma myinshi!

Hakim Abdul-Hussein, uri mu bahanzi bakiri kubaka izina mu njyana ya Hip Hop, aho akoresha izina rya Kimzer, yongeye gushimangira ko yihebeye Miss Kayumba Darina, amutera imitoma mu magambo aryoheye amatwi yifashishije amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Image description
Kimzer mumitoma myinshi yibukije Miss Kayumba ko atewe ishema no kuba bakundana

Ibi Kimzer yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha ubwo yifurizaga isabukuru nziza Miss Kayumba Darina bakundana.

Mu butumwa bwe Kimzer yagize ati “Uyu munsi ni umunsi udasanzwe cyane. Uyu munsi ni isabukuru y’amavuko y’umwamikazi wanjye. Nta magambo ahagije nabona yasobanura urukundo ngufitiye ndetse n’ukuntu nkwishimira rukundo rwanjye, ariko icyo nshaka ko umenya ni uko ntewe ishema nawe.”

Uyu musore yakomeje yibutsa Miss Kayumba Darina ko igihe bamaranye cyatumye amenya amahirwe yagize yo kumugira nk’umukobwa bakundana.

Nyuma y’aya magambo, Kimzer yahaye isezerano Miss Kayumba Darina, ati “nzaguhora hafi, nzahora ngushyigikiye kandi nzahora nkwibutsa uko uri umugore w’igitangaza , ufite ubwenge n’ubutwari budasanzwe.”

Mu magambo menshi asize umunyu uyu musore yabwiye Miss Kayumba Darina, yasoje amwibutsa ko akwiye kumenya ko ariho ku bwe ndetse by’iteka ryose.

Uyu musore yabwiye Miss Kayumba Darina ko ariwe mugore yishimira mu buzima

 

Muri Mutarama 2024 nibwo amakuru y’urukundo rwa Miss Kayumba Darina na Kimzer yatangiye kumenyekana nubwo byinshi ku gihe batangiye gukundanira bitaramenyekana.

Ku rundi ruhande mu mpera z’umwaka ushize hadutse inkuru zavugaga ko uyu muraperi yaba yaramaze kwambika impeta Miss Kayumba Darina, icyakora nyuma biza kurangira bimenyekanye ko bitari ukuri.

Kayumba Darina wizihiza isabukuru y’amavuko, ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2022, biza kurangira yegukanye iry’Igisonga cya kabiri.


 

Na MASENGESHO Tombola 57 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga