Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka yamaganye ubuyobozi bw’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu abushinja kumiharabikisha ibinyoma!

Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka yamaganye ubuyobozi bw’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Right Watch, bwakoresheje izina rye bukamuhimbira amatangazo atakoze bugamije gukwirakwiza ibinyoma bya RDC.

Image description
Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka aho yahuye n'itangazamakuru yamagana ubuyobozi bwa HUMAN RIGHT WATCH.

Hashize imyaka irenga ibiri Guverinoma ya RDC izenguruka mu bihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga ishakisha amaboko ngo ishobore gutsinsura umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bicwa bishyigikiwe na Leta ya RDC ariko wakomeje kuyibera ibamba.

Ku wa 12 Werurwe 2025, Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa muntu wasohoye itangazo rigarukamo ibinyoma byinshi bikwirakwizwa na Leta ya RDC, birimo no kuba hari abanyamakuru n’abasivile barimo umuhanzi Idengo bavuga ko yishywe na M23 ngo azizwa ko ari uwo mu rubyiruko rwa LUCA.

Na MASENGESHO Tombola 130 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga

Inkuru zakunzwe