Uwari indaya yahuye na YESU aramubatura! Ese koko tubyizere ko atazasubira kwivurugutwa mu isayo yahozemo?
Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky, uheruka gutabwa muri yombi kubera gukora ibikorwa by’ibiterasoni mu ruhame; yabatijwe.

Jacky wakurikiranyweho ibindi byaha birimo gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, yabatirijwe mu itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, akaba ari nawe wamurambitseho ibiganza.
Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025.
Uyu Jacky yabatijwe nyuma y’igihe yari amaze ahabwa amasomo ajyanye n’inyigisho z’umubatizo. Yari yaherekejwe n’abarimo Kamaro ndetse na Buri Kantu na Buri Nguni.
Mu magambo ye yavuze ko abohotse kandi akaba yishimiye kwinjira mu itorero, ashimangira ko yahoranye mu mutima we Imana.
Ati “Muri njyewe ndabohotse. Twahuye na byinshi na n’ubu ndacyabinyuramo ariko ndishimye cyane kuba mfite itorero nk’iri. Ndibaza ngiye kubona n’ababyeyi bashya mu mwuka kuko ndabyifuza. Ndi umwe mu bakobwa b’Abanyarwandakazi batewe amabuye menshi bitewe n’ubuzima. Ntibiba byoroshye. Ariko, mu mutima wanjye nari mfitemo kirisito.”
Ati knd "naremeye nijandika mu byaha kugira ngo mbinyuremo, ariko ndanemeye kugira ngo mbivemo. Hari ibyo niyemeje kureka. Hari ibyo niyambuye kugira ngo nzabe umuhamya w’ejo. Ntabwo biba byoroshye ariko ndifuza ko urundi rubyiruko rutera intambwe nk’iyo nateye. Ibyinshi byanjye murabizi, ariko ubu ndi kumwe na Kirisito.”
Rev.Prophet Ernest Nyirindekwe uzwiho kuba yarabatije n'ibindi byamamare nka DJ BRIANNE nawe yahise aza imbere, abwira uyu mukobwa ko yashimye intambwe yateye, amuha ababyeyi mu itorero bazajya bamukurikirana. Uyu muvugabutumwa yasabye uyu mukobwa kureka imikino yo ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Niba ari inzara iri torero ni rigari tuzagufasha. Ntabwo dushaka kongera kubona muri za ‘Prank’. Dushaka ko uba umukobwa wubaha Imana kandi niba ari n’ishuri yacikirije ababyeyi bawe mu mwuka babikurikirane bagire icyo bakora. Kandi nanjye ndahari.”
Jacky yamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ye yatambukagaho, avuga amagambo yiganjemo ateye isoni no gutukana, ndetse mu Ukuboza umwaka ushize yari yabifungiwe ariko aza kurekurwa.
Uyu mukobwa yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gikondo, gusa nyuma yo kuganirizwa yaje gufungurwa yiyemeza kwisubiraho.
Prophet Nyirindekwe Ernest wamubatije ubusanzwe ni umwe mu bavuga ko ari abakozi b’Imana bazwi cyane mu Rwanda.
Andi makuru y'uko umuhango wagenze wayasanga kuri:
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga