Uwera Jean Maurice mukuru wa JAY POLLY yahawe kuyobora Radio ya Sam KARENZI

Uwera Jean Maurice wamamaye nk’umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), by’umwihariko mu biganiro nka ‘Waramutse Rwanda’ n’amakuru ya Televiziyo y’u Rwanda, yamaze guhabwa akazi ko kuyobora radiyo nshya ya Sam Karenzi.

Image description
Uwera Jean Maurice Wakoreraga RBA Muyandi maboko mashya

Amakuru  dukura ahizewe nuko ngo uyu mugabo yamaze kumvikana na Sam Karenzi ndetse yanamaze gushyikiriza ubuyobozi bwa RBA ibaruwa isezera mu gihe ategereje ko radiyo nshya agiye kuyobora itangira gukora.

Radiyo igiye gutangizwa na Sam Karenzi, byitezwe ko izatangira kumvikana mu ntangiriro za Gashyantare 2025, ikazagira umwihariko wo gutangirana n’abanyamakuru bakomeye.

Uretse kuba umuyobozi wa radiyo, amakuru ahamya ko Uwera azajya anakora ikiganiro cya mu gitondo aho azajya afatanya n’itsinda ry’abandi banyamakuru bari mu biganiro byo gushyira umukono ku masezerano n’ubuyobozi bw’iyi radiyo.

 

Uwera Jean Maurice mukuru w’icyamamare Jay Polly

 

 

Uwera Jean Maurice yerekeje kuri radiyo ya Sam Karenzi yari iherutse kumvikana na Musangamfura Christian Lorenzo na we wo muri RBA, wagombaga gukora mu kiganiro cya siporo, ariko bikarangira ibiganiro bidatanze umusaruro.

 

by MASENGESHO Tombola 14 view

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga