Weekend ya Ruhago I Huye: Ihene yivuganye mucoma na nyir’akabari. Huye-Kigali inzira y’umusaraba ku bakunzi ba APR FC na Rayon Sport.
Weekend dusoje ya taliki 11-12 Mutarama yari weekend yiswe iya ruhago i Huye, kuko amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona kandi akaba anakurikiranye ku rutonde yagombaga kumanuka mu majyepfo I Huye. Duhereye ku wa Gatandatu Saa Kumi nimwe ikipe ya Mukura Victory Sport yakiriye Rayon Sport, naho ku Cyumweru ikipe y’Amagaju yakira APR FC.

“Ihene yariye mucoma” ni imvugo yakoreshweje n’abafana bakomeye ba APR FC ubwo match ya mukeba yari irangiye bayitsinze 2-1. Iyi mvugo yakoreshweje na Rujugiro mu guserereza abafana ba Rayon Sport abashinyagurira. Ni nyuma yuko abahuriga ba Rayon Sport bari bamaze iminsi bidoga bavuga ko ikipe yabo itazigera itsindwa ndetse bitoroshye ko hari ikipe yo ku butaka bw’u Rwanda yabikora. Gusa byaje kuba ibindi bindi ubwo Mukura Victory Sport yabatsindaga igahagarika umuvuduko wayo, nkuko yabikoze ikipe ya APR FC mu mwaka wa 2022/2023.

Kuri iki cyumweru taliki ya 12 Mutarama icyizere cyari cyose ku ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse n’abakunzi bayo ko baraza gutsinda ikipe y’Amagaju , bigatuma bakomeza kugabanya ikinyuranyo cy’amanota hagati yayo na mukeba wari waraye atakaje amanita atatu. Gutsinda umukino kwa APR FC kwari gutuma hasigaramo amanita abiri hagati yayo na Rayon Sport.
Gusa siko byaje kugenda, kuko iyi kipe yari iri kwizihiza imyaka 90 imaze ishinzwe, yaje gutsinda ikipe ya APR FC 1-0.

Umukinnyi ukomoka mu Burundi Edouard Ndayishimiye niwe wabaye intwari y'umunsi kuko igitego cye cyonyine cyo mu gice cya kabiri cy'umukino cyatumye Amagaju FC ibona amanota atatu y'ingenzi nyuma yo gutsinda igitego 1-0 APR FC ku kibuga cya Huye ku cyumweru tariki ya 12 Mutarama.
Iyi nsinzwi yabaye igihombo gikomeye ku ikipe y'ingabo z'u Rwanda kuko yananiwe kugabanya ikinyuranyo hagati yayo nabari ku mwanya wa mbere muri shampiyona y'icyiciro cya mbere. Nyuma yuko Rayon Sport itsikiye itsinzwe na Mukura VS ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatandatu, APR FC nayo ntibyayihiriye ubwo yakinaga n’Amagaju FC kuko nayo yaje gutsindwa 1-0.

Nyuma y’umukino abafana ba Rayon Sport nabo bagize bati ihene ntiyariye mucoma gusa ahubwo “ihene yaje kurya na nyir’akabari”, ibi byavuzwe mu rwego rwo gusubiza bafana APR FC bari babishongoyeho ubwo batsindwaga na Mukura VS.
Iyi weekend yabihiye cyane amakipe y’I Kigali n’abakunzi bayo, ndetse urugendo rw’abafana bayo makipe yombi ruva I Butare rwekeza I Kigali rwagereranyijwe n’inzira y’umusaraba kuko bose basubiyeyo amaramasa batsinzwe.
Bitandukanye cyane n’abakunzi b’amakipe yo mu majyepfo, Mukura VS n’Amagaju FC, kuko bo byari ibyishimo bidasanzwe gutsinda amakipe y’ibigugu mu mpera z’igice cya mbere cya shampiyona.
Andi mafoto y'ingenzi yaranze iyi Weekend



Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga