Yakobo ingeragere y'umugande yaciye agahigo ko gushaka gukura Usain Bolt kuntebe ya half-marathon

Umugande, Jacob Kiplimo, yongeye kuba umukinnyi wa mbere ku Isi usiganwa ku maguru, ushobora kwiruka icyiciro cya ‘half-marathon’, akoresheje iminota 56 n’amasegonda 41 bitigeze bikorwa n'undi wese.

Image description
Umwana w'umugande Jacob Kiplimo wegukanye umwanya wambere mwirushanwa ryo kwiruka.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Gashyantare 2025, ni bwo uyu mugabo yari yitabiriye isiganwa ribera mu Mujyi wa Barcelona, muri Espagne ryari ryitabiriwe n’abarenga ibihumbi 30 baturutse mu bihugu 95.

Uyu mukinnyi yiyandikishije mu cyiciro cya ‘half-marathon’ kiba kingana n’ibilometero 21.1, aho yahise asiga abandi akoresha iminota 56 n’amasegonda 41.

 

Ibi bihe yakoresheje byatumye ahita anyura kuri Yomif Kejelcha wari wakoresheje iminota 57 n’amasegonda 30, mu Ukwakira 2024.

Si ubwa mbere Jacob w’imyaka 24 yegukanye aka gahigo kuko mu 2021 yari yakegukanye, amaze gushyiraho iminota 57 n’amasegonda 31.

Nyuma y’isiganwa, yavuze ko yatunguwe n’ibyabaye ariko ari umwanzuro yatangiye gutekerezaho ari mu isiganwa hagati.

Ati "Ndishimye cyane uyu munsi kubera ibyo nakoze. Natangiye neza kuko nifuzaga kugira isiganwa ryiza, ariko sinumvaga ko nakuraho agahigo. Nkimara gushyiramo igihe kinini ni bwo nabitekereje, nifuza gushyiraho agahigo ku mbaraga zose biza kunsaba.”

Mu mwaka ushize wa 2024, Kiplimo yegukanye irushanwa rya ’World Athletics Cross Country Championships’, mu gihe mu mikino Olempike ya 2020 yabereye i Tokyo yegukanye umwanya wa gatatu mu basiganwa metero 10.000.

 

 

Na MASENGESHO Tombola 44 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga