Zambia: Umupolisi afunzwe azira gusinda kamugeramo akarekura imfungwa 13 ngo zijye kwizihiza ibirori by'ubunani
Inzego z'ubuyobozi mu gihugu cya Zambiya zatangaje ko zafunze umupolisi azira gusinda ka manyinya kamugeramo agafungura imfungwa 13 zakekwagaho ibyaho ngo zijye mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w'ubunani.

Umugenzuzi w’iperereza Titus Phiri yatawe muri yombi nyuma yo kurekura abakekwaho gukora ibyaha bari bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Leonard Cheelo mu murwa mukuru, Lusaka, mbere yo guhunga wenyine.
Abari bafunzwe uko ari 13 bashinjwaga ibyaha nko kwiba, gukubita no gukomeretsa. Bose kuri ubu bahise bahunga bakimara gufungurwa n'uwo mupolisi wari wizihiwe na ka manyinya ndetse hashyizweho gahunda yo kubashakisha kugira ngo bagarurwe bashyikirizwe inzego z'ubutabera.

Umupolisi Titus Phiri ufunzwe azira kurekura imfungwa 13
Umuvugizi wa polisi, Rae Hamoonga, yavuze ko Bwana Phiri kw'ijoro ryo ku bunani ubwo yari yasinze yafashe imfunguzo za mugenzi ku ngufu azihaye.
Yagize ati “Nyuma y'ibyo, umugenzuzi w'iperereza Phiri yafunguye aho izo mfungwa zivanzemo abagore n'abagabo maze azitegeka kuva aho zikagenda, azibwira ko nazo zifite uburenganzira bwo kugenda nazo zikizihiza zikaryoherwa n'ubunani”.
Mu bantu 15 bakekwagaho ibyaha bafunzwe, 13 barahunze. Nyuma yo kurekura abari bafunzwe, uwo mupolisi nawe yahise ahunga gusa aza gufatwa. Bwana Phiri ntaravuga kuri ibyo birego.
Uwahoze ari umuvugizi w'umukuru w'igihugu akaba n'umunyamategeko Dickson Jere yanditse kuri Facebook ati: "Nkomeza guseka buri gihe iyo ntekereje uko byagenze - birasekeje! Ariko nyuma yaho nibutse ibyabaye mu mwaka wa 1997".
Mu ijoro ryo ku munsi wa mbere w'umwaka mushya wa 1997, umucamanza w'Urukiko rw'Ikirenga Kabazo Chanda watumye havuka impaka nyinshi, yategetse ko hafungurwa abantu 53 bakekwaga, bamwe muri bo bakaba barakekagwaho ibikorwa by'ubugizi bwa nabi na polisi y'icyi gihugu.
Bwana Chanda yarakajwe n'uko abakekwagaho ibyaha bari barafashwe mu 1992, ariko bakaba bataragezwa imbere y'urukiko.
Yagize ati "ubutabera butinda, n'ubundi ntibuba buhari". Niko gufata icyemezo nawe arabarekura ngo bajye kuryoherwa n'ubunani bwo muw'1997
Dukurikire ku mbuga nkoranyambaga dukoresha cg uduhe igitekerezo
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Byinshi mwahishwe utamenye kumubano wa Miss Naomie, Umugabo we Michale Tesfay ndetse n'umubano wihariye na Kathia Kamali
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- ASAM.FX: Kuva ku myambaro yo muri laboratwari kugera ku mbonerahamwe y'ibiciro by'amafaranga: Umushoramari w'umwana uhatse icyizere cy'urubyiruko nyarwanda
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Pi Coin yazamutseho 70% nyuma yo kuvugururwa kwa Mainnet byazanye impinduka zikomeye!
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga