I Burayi: Ese iri gabanuka ry'Imibare yabareba “Pornographie” twizere ko zitakirebwa koko cg ni ukwiyererutsa?

Urwego rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rugenzura serivisi z’ikoranabuhanga rwatangaje ko imbuga zishyirwaho amashusho ya pornographie ziri gutakaza abazisura mu buryo budasanzwe.

Image description
Ishusho igaragaza umwe mubareba amashusho y'urukozasoni bwihishwa, ingeso imaze koreka benshi.

Icyatangaje uru rwego ni uko uku kugabanuka kutatatewe n'uko abantu baretse kureba izi filime ahubwo bize amayeri mashya atuma umuntu atamenya ko barebye ayo mashusho y’urukozasoni.

Ubu benshi basigaye bakoresha uburyo bwa Incognito butuma umuntu ahisha ibyo yarebye, ntihagire ahantu bigaragara no kuri internet. Ibyo biri mu byatumye imibare y’abareba izi filimi igabanuka.

"Incognito Mode" ni iboneka muri Google Chrome. Iyo uyifunguye usanganirwa n’ibara ryijimye, ibyo ukora byose wifashishije ubu buryo ntabwo bibikwa na Google, nta nubwo umuntu wundi ashobora kubibona.

Ibigo bitatu bicuruza aya mashusho byemeza ko igabanyuka ry’ababisura rikomoka ku ikoreshwa ry’uburyo bwa ‘incognito’ buhisha imyirondoro n’aho ureba amashusho aherereye

Imibare igaragaza ko muri Kanama 2024, urubuga XNXX rwasuwe n’abantu miliyoni 46, bavuye kuri miliyoni 76 bariho muri Kanama 2023.

XVideos yasuwe na miliyoni 31 bavuye kuri miliyoni 84 mu gihe P*rnHub yo yasurwaga na miliyoni 26,6 kuva mu mezi atandatu ashize.

Na MASENGESHO Tombola 100 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga