Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryikuye mu biganiro byagombaga kurihuza n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryikuye mu biganiro byagombaga kurihuza n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byari bigamije gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, byagombaga kubera i Luanda muri Angola ku wa 18 Werurwe 2025.

Image description
Abayobozi b'ihuriro rya AFC/M23 ryamaze kwikura mubiganiro byagomaga kurihuza na DR Congo

Ni ibiganiro byari byateguwe na Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari n’Umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Mu itangazo Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yashyize kuri X kuri uyu wa 17 Werurwe 2025, yatangaje ko uko kwikura mu biganiro kwatewe n’ibihano byafashwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bigafatirwa bamwe mu banyamuryango bayo.

Mu itangazo ihuriro ryakomeje riti “AFC/M23 ishenguwe cyane no kubona imiryango mpuzamahanga irajwe ishinga no gutesha agaciro imbaraga zishyirwa mu kwimakaza amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ikabangamira nkana ibiganiro bigamije kwimakaza amahoro.”

Iri huriro ryakomeje riti “Ibihano byisubiramo bikomeje gufatirwa bagenzi bacu birimo n’ibyafashwe mbere gato yo kugira ngo ibiganiro bibe, bitesha agaciro ku buryo bukomeye ibiganiro bitaziguye ndetse bigatuma ibyo gukomeza ibyo biganiro bidashoboka.”

AFC/M23 yagaragaje ko ibi byemezo bikomeje guha urwaho no guharurira inzira Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi gukomeza gahunda ye y’ibikorwa bibisha bigamije gutoteza, kwica no kugirira nabi Abanye-Congo yitwa ko ayoboye.

Na MASENGESHO Tombola 99 Bayisomye

Ibitekerezo (0)

TANGA IGITEKEREZO

Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga