Bacye muba FARDC babashije kwambuka inyanja itukura nibo wasangana amashimwe y'ubudasa bw'u Rwanda rwababereye KANANI
Bageze mu Rwanda bakiza amagara yabo cyane ko umutwe wa M23 wari ubamereye nabi mu Mujyi wa Goma, bigira inama yo kwinjira mu Rwanda ariko bikandagira cyane ko bagenzi babo bari bari gutera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, byanahitanye abasivile 16.

Ntibari bazi ko bazakirwa nk’uko bakiriwe. Bakinjira ku mupaka, basabwe kurambika intwaro hasi, bagakura ububiko bw’amasasu ku mbunda zabo, barangiza bakamanika amaboko.
Ni uko byagenze, hanyuma barasakwa, bamburwa ibyo bari bafite birimo n’ibiyobyabwenge by’urugomi, ubundi bajyanwa mu kigo batuyemo uyu munsi.
Abo basirikare bose hamwe ubu bacumbikiwe mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu. Aho bari, bafite ibikoresho nkenerwa byose, kuva ku biryamirwa kugera ku byo kwa mbara n’ibiribwa.
Bose ni 131, umugore ubarimo ni umwe. Bateka ibyo bashaka, bishingiye ku byo bahawe n’u Rwanda. Abafite uburwayi, bafite umuganga uhoraho ubitaho, ibyo byarangira, bakidagadura, bagakina umupira w’amaguru ndetse bakiyibutsa n’akarasisi ka gisirikare.
Nyuma y’aho kandi bagira umwanya wo gusabana, bakaririmba indirimbo bari basanzwe baririmba bari iwabo mu gisirikare, harimo nk’iyo kwiragiza Imana yitwa “Nzambe” n’indi yitwa “Soldat jusqu’à la mort”.
Bagera mu Rwanda bwa mbere, bavuze ko intambara bashowemo n’ubuyobozi bukuru bwabo itari isobanutse, kuko bari bameze nk’aboherejwe gupfa.
Umwe muri bo akigera i Rubavu, yabwiye itangazamakuru ko ubwo M23 yageraga i Goma, bo bari ku Kibuga cy’indege cy’uyu mujyi.

Ati “Ni gute twashoboraga koherezwa ku kibuga cy’indege mu gihe ingabo z’umwanzi zari zigose umujyi wose, ziri kurasa buri hantu hose? Ubwo buryo bw’imirwanire ntibwumvikana.”
Yavuze ko ubwo yabonaga ibisasu biri kugana mu cyerekezo cy’aho bari bari yari yamaze kubona kare ko ibintu bitameze neza, ifata icyemezo cyo kujya muri MONUSCO ariko nayo iramwanga, afata inzira ahungira mu Rwanda.
Uburyo aba basirikare bitaweho bigaragaza ubumuntu bw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, ibintu ushobora kubona ahantu hake.
Umwe mu basirikare bakuru ba RDC witwa Lt Kasereke Tshombe ati “Turashimira u Rwanda ku buryo rwatwakiriye neza kandi mu mahoro. Icyo dusaba Guverinoma ya Congo ni ukudufasha gusubira iwacu, tugataha mu mahoro. Turasaba kandi guhabwa uburyo bwo kuvugana n’abo mu miryango yacu kugira ngo bamenye ko turi amahoro.”
Kuva umutwe wa M23 wafata Umujyi wa Goma, abasirikare benshi ba FARDC bashyize intwaro hasi, bamanika amaboko, bemera ko batsinzwe.
Nyuma M23 yatangaje ko igiye kubaha imyitozo ku buryo bazavamo abasirikare bafite indangagaciro bitandukanye n’uko bari basanzwe bakora.
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yavuze ko yaba abasirikare bamanitse amaboko n’abafatiwe ku rugamba n’abo muri FARDC, bose ari abavandimwe babo.

Ati “Ni Abanye-Congo, nk’uko bimeze kuri twe. Bari bafite intego bagomba kugeraho, ariko boherejwe na perezida wabo, waje no kubatererana. Barwanaga mu kurinda ubutegetsi bwe. Yarabaretse kugira ngo bicwe n’inzara, ashyira abana mu gisirikare, abatoza huti huti maze abohereza ku rugamba banyweye ibiyobyabwenge.”
Nangaa yavuze ko abo bafashe bafite amahitamo y’icyo bakora, cyane ko bari baratakaje ubushake bwo gukomeza kurwana, icyakora akagaragaza ko uko byagenda kose ari abaturage ba Congo, ko batazabatererana.
Ati “Bamwe baniteguye kutwiyungaho, bakifatanya natwe mu mpinduramatwara yacu. Turi kubohereza mu bigo bizabigisha uburyo bwo kwiyubaka, imyitwarire myiza n’uburyo impinduramatwara ikora.”
Nubwo bimeze bityo, hari abandi basirikare barenga 3000 bahungiye mu maboko ya Loni, bafitwe n’Ingabo za MONUSCO. Ntabwo ibyabo birasobanuka kugeza ubu.
Nyuma yo kwigarurira Umujyi wa Goma, imirimo y’abaturage yarasubukuwe. Ubu ni umujyi utekanye, serivisi zose zongeye gutangwa.
Yaba ubucuruzi, ubuvuzi, amashuri byose birakora nta nkomyi. Abaturage basobanura ko batekanye kurusha ikindi gihe kuko nta musirikare ukibahohotera nk’uko byabaga mbere y’uko M23 ifata Umujyi wa Goma.

Uretse abasirikare bahungiye mu Rwanda, hari n’abaturage basanzwe bahunze ubwo imirwano yabaga, bakiriwe neza, bahabwa ibikoresho by’ibanze, amahoro amaze kugaruka iwabo, basubira i Goma.
Mu gushimangira umutekano no kurinda abaturage, ubu M23 yamaze no gushyiraho abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru aho Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri w’iyo ntara.
Yungirijwe na Manzi Ngarambe Willy wagizwe Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko.
Ni mu gihe Amani Bahati Shaddrak we yagizwe Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere.
Inkuru zakunzwe
- Ese Icyari ishanga mumayunguyungu cyasimbujwe icupa? Uwitwa Emelyne yongeye kurikoroza kumbuga mumashusho y'ibyisoni nke!
- Kuri Kathia wa Adonis Bati "TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!" Ese koko ubu bukwe bupfuye butaranaba??
- Umuvugizi wa Perezida Kagame yahagamye Abanyamerika rubura gica !
- Afurika Y'epfo: Nibura u Rwanda rufite izina nyaryo, si icyerekezo gusa ku ikarita! Uko Niko Bari guhabwa inkwenene!
- Ese Uwicyeza Pamella yaba yarabyaye? Ese yabyaye iki, umuhungu cg ni umukobwa? The Ben yavuye i muzi byose mu kiganiro yakoreye kuri radio ikomeye hano mu Rwanda
- Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ n'abandi barindwi bafunzwe bazira ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni
- Abantu 177 nibo bimaze kwemezwa neza ko bahitanywe n'impanuka y'indege yabereye muri Korea y'amajyepfo
- Ruto wa Kenya yongeye gusembura Tchisekedi amuhamagararira ibyo adafitiye umwanya!
- Ubuhanuzi bwa Simpson ku mwaka wa 2025: Mbese, twiteguye indi ntambara y'isi yose cg imperuka?
- Koreya y'Epfo iri mu kaga gakomeye cyane kubw'impanuka ikomeye y'indege yagize. Dore amakuru mashya
- AMATEKA ARANDITSWE!!! Bwa mbere muri STADE AMAHORO hakoreshejwe VAR.
- NYAMBO Na Titi Brown: Amafoto meza agaragaza ibihe byiza byaranze umubano wabo, ndetse n'icyabateye gutandukana!
- Ni koko se Nyambo Jessica yaba Atwite!?😭😭😭 Umucyo kumubano we na Titi Brown wiswe besto.
- SQUID GAME II: FILIME IKOMEJE GUTEZE IMPAGARA NO KUZURA AKABOZE MURI VIETNAM.
- AZIZ Bassane mu muryango usohoka muri Rayon Sports
Ibitekerezo (0)
TANGA IGITEKEREZO
Email yawe irakomeza kubikwa mu ibanga